Maj Dr Rugomwa ntiyemera icyaha cyo kwica Mbarushimana
Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisilikare i Nyamirambo ariko ntiyemera icyo cyaha ashinjwa.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, nibwo Maj Aimable Rugomwa yagejejwe mu rukiko. Yavuze ko asubiye inyuma mu byabaye ku wa gatandatu tariki ya 03 Nzeli 2016, umunsi wabanjirije urupfu rwa Mbarushimana, yatewe n’abajura bashakaga kwiba mu modoka ye, yari iri mu gipangu, ibyo ngo bituma umugore we n’abana barara badasinziriye.
Umunsi wakurikiyeho, nk’uko Maj Dr Rugomwa abivuga, umukozi we wo mu rugo, yabwiye umugore wa Maj Rugomwa ko abajura bagarutse. Yarabakurikiye abona abantu babiri basimbuka igipangu biruka. Avuga ko yakomeje gucungira hafi, abona Mbarushimana akinguye igipangu azanye ibuye ategesha imodoka, ashaka kuyikuraho ipine.
Agira ati "Ni jye wafashe kiriya gisambo, naramukubise ikofe, ndamutega, arandwanya nanjye arankubita ubu mfite ibikomere, namukubise inkoni mu mugongo ariko ntabwo nemera icyaha cyo kwica, namenye ko yapfuye nyuma, namaze gutabaza umukuru w’umudugudu n’abandi baje kureba, dusanga nta muntu umuzi, kandi yari akirimo kwisobanura".
Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibintu bitandukanye bigaragazwa n’umuturanyi wa Maj Dr Rugomwa, watanze ubuhamya ko uyu musirikare yafashe Mbarushimana Theogene, akamujyana iwe mu rugo, akamukubita nyuma akamuterura akamujyana hanze y’igipangu cye, nyuma agahamagara umukuru w’umudugudu, amubwira ko yishe igisambo cyari kije kumwiba.
Umushinjacyaha ati “Uwo yita igisambo ni umwana w’umuturanyi we, warerwaga kwa sewabo witwa Gahutu Jean Pierre. Izi ni zimwe mu mpamvu zidashidikanywaho zatuma Maj Rugomwa afungwa by’agateganyo n’ubwo hari ibindi bimenyetso tugishakisha".

Urukiko rwa gisirikare rw’ i Nyamirambo rwavuze ko urubanza ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’uyu musirikare w’umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, rusomwa ku wa gatatu tariki 14 Nzeli 2016 saa munani z’amanywa.
Maj Dr Rugomwa araburanishwa ari kumwe na mukuru we w’umusivili witwa Nsanzimfura Mamelito, bombi baregwa gufatanya kwica Mbarushimana Theogene, ku cyumweru tariki 4 Nzeli 2016, hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro.
Nsanzimfura Mamelito udashobora kwisobanura neza kubera ko adidimanga, avuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Ngo yari yaje kwivuza maze ajya gucumbika kwa murumuna we. Mu byabaye byose ngo nta na kimwe yakoze.
Abunganira Maj Dr Rugomwa na Nsanzimfura babwiye urukiko ko abakiriya babo badakwiriye gufungwa. Habayeho ngo kurwana hagati y’impande zombi. Ikindi kandi ngo Mbarushimana ntiyagombaga kuba ari mu gipangu cya Maj Dr Rugomwa saa yine z’ijoro.
Maj Dr Rugomwa nawe akomeza avuga ko yababajwe no kumva umwana yakubise yarapfuye. Nk’umuganga ngo hari umushinga atararangiza wo gufasha abagore 150 batabyara kubona urubyaro. Kandi ngo baramutegereje.
Ibi byose ariko Urukiko rurasa n’urutabiha agaciro. Ruvuga ko rwo rwashingira ku bikorwa byakozwe na Maj Dr Rugomwa.
Ohereza igitekerezo
|
Yeweweee!Rwose Buriya Ni Ubunyamanswa! Doctor Muzima Ushinzwe Ubuzima Bwabantu Niwe Ububambura Koko?Ubutabera Bwubahirizwe Kandi Bibere Abandi Urugero!Murakoze!
nahanwe cyane asobanukiye amategeko yabikoze abizi ubutabera ntibuzabogame murakoze!
Kwihanira ntibyemewe mu Rwanda, kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko.Ndizera ndashidikanya ko Inkiko za gisirikare zizamukanira urumukwiye.Niba koko yaramufashe amwiba, yagombaga kubimenyesha inzego zibishinzwe aho kwihanira ku buryo agera n’aho amwica.
ntakibazo rimenyekane
uwo mumajoro nahanwe,by’intangarugero,naho nibiba bimwe byo gusanga uwo urega ari na we uregera ,amategeko twese turayazi.Reka twizere ubutabera ko butazatinya ibyo bintu afite kurutugu.
Uyu mugabo bazamuhane kbs kuko birarenze umuntu wize usobanutse koko agatinyuka ahubwo nuko igihano cyurupfu cyitari mu itegekonshinga ubundi yarakwiye kwicwa nawe
Umuntu nkuwo wica amategeko ayazi(kwihanira) ajye ahanwa nabo hasi babikureho isomo ngo afite abarwayi bamutegereje 150 umva nawera!
Tuziko kwihanira ali icyaha noneho akagerekaho no kwica ikindi umuntu uzi amategeko wize! Ngo mfite abarwayi bantegereje uwo yishe nawe yali afite akamaro. Ubucamanza bukore akazi kabwo.
hello!rwose twizeye ubutabera bw"urwanda.uwo mu major nahanwe byintangarugero kuko yakoze icyaha cy"ubunyamanswa.kdi ntibikwiye gukomeza kwitwa ingabo y"igihugu.