Basabwe gucika ku ngeso yo guhuguza
Abaturage bo mu Turere twa Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke, basabwe gucika ku ngeso mbi yo guhuguza, bashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye.
Babisabwe na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis kuri uyu wa 14 Nzeli 2016.

Hari mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, wabereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Minisitiri Kaboneka avuga ko yasanze muri utu turere hari abaturage bagishaka indonke kubaturanyi babo.
Yavuze ko hakiri n’abaturage banga kuva ku izima kubyemezo byafashwe n’inkiko, ndetse n’abafite umuco wo kwitakana abayobozi b’inzego z’ibanze igihe babonye abo mu nzego zo hejuru.
Yagize ati “ Nagira ngo mbasabe muri rusange mujye mworoherana. Ntabwo ari byiza gushaka kubona ibintu utavunikiye. Ntabwo biduhesha agaciro twisubireho”.
Minisitiri Kaboneka yahwituye abayobozi batinda gukemurira ibibazo abaturage, anahwitura abaturage banga kuva ku izima, igihe inkiko zabafatiye ibyemezo.
Ati “Simpakana ko hari abayobozi barangarana abaturage. Ariko dufite n’ikibazo cy’abaturage batemera kuva ku izima “.

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), avuga ko muri uku kwezi hazafatwa ibipimo bizatuma hamenyekana urutonde rw’ibibazo byakemuwe n’ibitarakemuwe .
Ibi bipimo ngo bizafasha gukurikirana ibitarakemuwe, kugirango bikurikiranwe birangizwe.

Insanganyamatsiko izibandwaho muri uku kwezi kw’imiyoborere igira iti “Imiyoborere myiza, imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’iterambere rirambye”.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bagebarya ibyobaruhiye.