Kubonera inka ibiryo birabakomereye

Aborozi batandukanye bo mu murenge wa Nyagatare barifuza uruganda rw’ibiryo by’amatungo hafi yabo kuko babibona bihenze banakoze urugendo rurerure.

Aborozi bo mu murenge wa Nyagatare bifuza uruganda rw'ibiryo by'amatungo hafi yabo
Aborozi bo mu murenge wa Nyagatare bifuza uruganda rw’ibiryo by’amatungo hafi yabo

Aba borozi bavuga ko baharaniye korora kijyambere. Borora inka zitanga umukamo. Ariko kubona ibiryo by’izo nka, byongera umukamo birahenze bigatuma umukamo ugabanuka. Bifuza uruganda rwabyo hafi; nkuko umworozi witwa Gasana John abisobanura.

Agira ati “Akagari kacu karimo hegitari 50 zagenewe inganda, kuki Leta itadufasha ikatwubakiramo uruganda rw’ibiryo by’amatungo ko byadukemurira ikibazo. Ubu tubibona bihenze bitajyanye n’igiciro cy’amata tugurishaho.”

Akomeza avuga ibiryo by’inka bitanga umukamo basanzwe babigura i Rwamagana cyangwa mu mujyi wa Kigali. Ikilo kimwe cyabyo kigura hagati ya 200-240FRw. Kigera i Nyagatare gihagaze 280FRw. Inka imwe irya ibiro biri hagati ya 2 na 3 ku munsi.

Gasana avuga ko ibyo bibahenda kandi bikanahombya kuko litiro imwe y’amata kuri ubu igura 170FRw gusa.

Aba borozi bagejeje icyo kibazo kuri Vice Presidente w’inteko ishingamategeko, Uwimanimpaye Jeanne d’arc, ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare, tariki ya 14 Nzeli 2016. Bamusabye ko yabakorera ubuvugizi bakegerezwa urwo ruganda.

Yabibukije ko ariko kubaka inganda atari inshingano ya Leta. Yabasabye kwishyirahamwe bakishakamo igisubizo. Leta ikabunganira aho bananiriwe.

Agira ati “Mwebwe mukore neza uwo mushinga rwose ni mwiza. Ahubwo mwishyire hamwe mwishakemo ibisubizo mwiyubakire uruganda Leta izabafashe aho munaniriwe. Naho Leta ntiyubaka inganda kuko idacuruza.”

Akarere ka Nyagatare kihariye 40% by’inka ziri mu Rwanda. Mu gihe cy’imvura umukamo ugurwa n’uruganda Inyange ugera kuri litiro ibihumbi 50.

Ariko mu mpeshyi uragabanuka ukagera munsi ya litiro ibihumbi 10 kuko inka zibura ubwatsi bwo kurya kuko buba bwarumye. Kandi nta n’uruganda rw’ibiryo byazo ruri hafi yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka