Akarere kashimiwe uruhare kagize mu kugaruza umwana wibwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiwe uruhare bwagize, mu kugaruza umwana w’amezi abiri wari wibwe.
Uyu mwana yari yibwe ku itariki 23 Kanama 2016, ajyanwa mu gihugu cya Uganda.

Ubuyobozi bw’ aka karere bufatanyije na polisi ishinzwe ibyaha byambukiranya imipaka bwaramukurikiranye, nyuma y’iminsi itatu araboneka asubizwa ababyeyi be.
Gushimira ubuyobozi bw’aka Karere, byabereye mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere wabereye mu Murenge wa Rushaki, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeli 2016.
Cyomugisha Beatrice nyina w’uyu mwana, ashimira ubuyobozi bw’akarere ko bwihutishije ikibazo, umwana akaboneka bidatinze.
Agira ati” Akarere kihutishije kumenyekanisha iki kibazo mu nzego zose, kanaduha amafaranga yo kudufasha kwiruka kuri uyu mwana aboneka vuba”.
Avuga ko umwana we yari yibwe n’umugore bahuriye mu muryango bari basuye, akabasaba gukikira umwana bakabimwemerera.
Nyuma umwana yaje kurira, uwo mugore abasaba ingobyi ngo abe amuhetse amuhoza barayimuha, hashize umwanya baza kumushaka baramubura.
Cyomugisha avuga ko bihutiye kugeza icyo kibazo ku buyobozi bw’Akarere, nabwo ntibwatinda kukigeza ku buyobozi bwa Polisi, umwana arakurikiranwa afatirwa muri Uganda.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yasabye ababyeyi batuye aka gace gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, kugira ubushishozi.
Ati “ Ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bimaze igihe, mukwiye kuba maso mukita ku bana banyu, mudapfa kubaha abo mubonye bose”.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UBUYOBOZI BWIZA NUBWEGEREYE RUBANDA
erega hari abayobozi bakora akazi kaboneza
Mbega !Dufite Ubuyobozi Bwiza Pe