Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale

Perezida Paul Kagame yatumiwe muri Kaminuza ya Yale aho azatanga ikiganiro ku bantu batandukanye, mu gikorwa kiswe "Coca-Cola Word Fund at Yale"

Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale
Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale

Iki kiganiro kizaba tariki 20 Nzeli 2016. Abazakitabira bazahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame, abifuza kwitabira ikiganiro basabwa kubanza kwiyandikisha bitarenze tariki 19 Nzeli 2016.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku bijyanye n’iterambere ry’Afurika, imiyoborere ndetse n’ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Yale butangaza ko Perezida Kagame yatumiwe kubera imiyoborere ye myiza mu kugarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no guteza imbere abagore.

Kaminuza ya Yale yafunguye imiryango mu mwaka wa 1701. Ni iya gatatu muri USA mu gutanga ubumenyi. Abantu bakomeye batandukanye bo muri Amerika barimo abaperezida batanu b’icyo gihugu bayizemo.

Muri 2011 itsinda ry’abanyeshuri 15 baturutse muri Yale, basuye u Rwanda, baje kureba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komera kungoma nyakugira Imana

Jimmy yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

That H.E EXCELLENCE’s trip means many things. Every one will be wondering of to proud of a RWANDAN!

Andre NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka