Yatwaye Bombardier, Airbus, ubu ageze kuri Boeing - Esther Mbabazi

Esther Mbabazi, umwe mu bapilote ba mbere batangiranye n’ikigo nyarwanda cy’indege cya RwandAir, yavuze ko uyu mwuga yawukuriyemo, kandi akaba afite icyo yabwira abakobwa bagitinya kuba bakwiga gutwara indege.

Mu nama yiga iby’iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, umunyamakuru yabajije Mbabazi uko yatangiye uyu mwuga, maze amusubiza agira ati "ninjiye muri uyu mwuga ubwo RwandAir yari mu mihigo yo kwaguka no gukoresha abapilote b’Abanyarwanda."

Yongeraho ati "uyu ni umwuga nakuriyemo, nagizemo ubunararibonye cyane. Natwaye indege nyinshi buriya. Natwaye iyitwa Bombardier na Boeing ari na yo ndi ho ubu, ariko natwaye na Airbus."

Mbabazi avuga ko gutwara indege ari inzozi yagize akiri muto, arazikurikirana, ariko aza no kugira amahirwe, Leta y’u Rwanda iramushyigikira ashobora kwiga ubupilote, arabikurikirana, arabimenya.

Agira ati "ubu ndi ku rwego rwo kuba nafasha abandi bakobwa, nkaba nk’ikiraro cyo kugira ngo twikure ku mubare wa rimwe kw’ijana ry’abakobwa batwara indege, tugere nibura ku ntego ya mirongo itatu ku ijana mu myaka nk’icumi."

Avuga ku mbogamizi zituma abakobwa bagorwa no kuba abapilote, Mbabazi yavuze ko atangira uyu mwuga, abagore bari batanu ku ijana ku isi, ubu bakaba bamaze kuba batandatu ku ijana.

Yagize ati " Mu myaka yashize, nta makuru abakobwa bari bafite mu by’indege. Buri wese yibwiraga ko gutwara indege bikenera imbaraga physique. Mu myaka mirongo itanu ishize byari byo. Ariko uyu munsi indege zisohoka ziri automatise ku buryo zisaba ubwenge kurusha imbaraga."

Icyakora Mbabazi avuga ko politiki nyinshi z’iby’indege nazo zagiye zihinduka, zikagorana, ku buryo bisaba kuba umuntu afite ubuzima buzira umuze.

Agira ati "buri mezi atandatu turagenda bakadupima ku buryo iyo hajemo nko gutwita cyangwa ikindi kintu kikazamo, usanga abagore bagenda basigara inyuma."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka