Umukino wa kabiri w’ikipe y’igihugu y’abagore uteganijwe uyu mu munsi ku tariki ya 14 Nzeli saa cyenda z’amanywa,aho ikipe y’u Rwanda ihura n’iya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2 mu mukino wa mbere.

Grace Nyinawumuntu utoza ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru yatangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino w’uyu munsi , nyuma yo kuganira n’abakinnyi be bakiyemeza gukosora amakosa yakozwe ku mukino wa mbere.
Yagize ati "Abakinnyi bafite ishyaka rikomeye cyane, twababwiye ko iyi ariyo "Finale" yacu, nidutsinda uyu mukino turaba dufite amahirwe 90% yo kugera muri 1/2, kandi nituramuka tuhageze amakipe azaba asigaye inyuma azarebe uko abigenza"

Mbere yo gutangira imyitozo twabanje gufata umwanya tuganira n’abakinnyi, benshi batubwiye ko batangiye bafite ubwoba, ubu abakinnyi bafite ishyaka banabimbwiye, ku buryo batazongera gutsindwa bibaturutseho, uko twatsinzwe ni amakosa twakoze kandi ntazongera kuboneka" Grace Nyinawumuntu, Umutoza w’ikipe y’igihugu.
Imikino imaze kuba n’iteganyijwe
Ku cyumweru taliki 11 Nzeli 2016
Zanzibar 1-10 Burundi
Uganda 0-4 Kenya
Ku wa mbere taliki 12 Nzeli 2016
Tanzania 3-2 Rwanda
Ku wa Kabiri taliki 13 Nzeli 2016
Burundi 0-4 Kenya
Zanzibar 0-9 Uganda
Ku wa gatatu taliki 14 Nzeli 2016
Rwanda vs Ethiopia
Ku wa kane taliki 15 Nzeli 2016
Kenya vs Zanzibar
Uganda vs Burundi
Ku wa gatanu taliki 16 Nzeli 2016
Tanzania vs Ethiopia
Ku cyumweru taliki 18 Nzeli 2016
Imikino ya 1/2
Ku wa Kabiri taliki 20 Nzeli 2016
Umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|