MTN yakemuye ikibazo cya mudasobwa mu kigo cy’ishuri

MTN Rwanda, yahaye mudasobwa 24 zigendanwa ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya kigarama (TSS Kigarama), mu Karere ka Ngoma.

Abanyeshuri bizeye ko ubushakashatsi bugiye kwiyongera kubera impano bahawe ya mudasobwa
Abanyeshuri bizeye ko ubushakashatsi bugiye kwiyongera kubera impano bahawe ya mudasobwa

Iri shuri ryigisha ikoranabuhanga rya mudasobwa (computer science), ryari rifite ikibazo cya mudasobwa nke, ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri.

Abanyeshuri barenga 100 basangiraga mudasobwa 24 iki kigo cyagiraga gusa, bigatuma biga nabi.

Nshuti pacifique Emmanuel wiga mu mwaka wa Gatandatu, yavuze ko ubu bagiye kujya biga bisanzuye.

Yagize ati” Ibyo twakoraga twiga, wabaga udatuje kuko umwe yabaga akubwira ati gira vuba nanjye nkore .

Ubu tugiye kwiga neza cyane dukore ubushakashatsi buhagije.”

Mwambutsa Benjamin uyobora iri shuri, yavuze ko aba banyeshuri bigaga ku buryo bugoranye, ariko ubu MTN ibikemuye.

Ati” Ubwo izi mashini ziyongereye zikagera kuri 48, bagiye kwiga ku buryo bwiza.”

Gahamanyi Isidore umwe mu bagize MTN foundation yatanze izi mudasobwa, yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro ibyo bikoresho.

Ati” Izi mudasobwa ni igikoresho kandi kikaba n’isomero. Wifashishije interineti, buri kintu cyose ushaka wakibona . Nimuzikoreshe rero”.

Abana bagiriwe inama yo gufata neza impano bahawe
Abana bagiriwe inama yo gufata neza impano bahawe

Yanasabasabye ko bafata neza izi mpano, kugira ngo zizabagirire akamaro, zinakagirire abazaza kwiga muri iri shuri.

Gahamanyi avuga ko gukora igikorwa nk’iki, bigamije gutuma abakiriya ba mtn barushaho kuyibonamo.

Mudasobwa zatanzwe muri iri shuri ziri mu bwoko bwa HP, zifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MTN RWANDA igikorwa yakoze ni indashyikirwa!

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka