Nyuma yo kuzitirwa n’amasomo agarukanye imbaraga zidasanzwe muri muzika
Mani Martin aratangaza ko agarukanye imbaraga nyinshi muri muzika, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara .
Avuga ko yari amaze iminsi ahugiye mu masomo y’ itangazamakuru yigaga mu ishuri rya Mount Kenya, muzika yarayigabanyije.
Yagize ati “Nari naragabanyije umwanya nahaga muzika kubera amasomo, ariko ubu ndayasoje ngiye kongera kugaragara, kandi nje nje”.

Mani Martin avuga ko agarukanye umuzingo (Album) mushya w’indirimbo 15 zirimo 10 nshya, n’izindi eshanu zisanzwe zizwi. Uyu muzingo yawise AFRO.
Uyu muzingo ufite umwihariko wo gukundisha abanyafurika iwabo, no kubumvisha ko bafite agaciro, nk’uko Mani Martin yabitangaje.
Yagize ati “ Abanyafurika bagomba kumva ko kuba umunyafurika atari icyaha. Ntibikwiye ko twumva ko ibyiza byose biva mu mahanga ya kure, kuko na hano bihari kandi byinshi”.

N’ubwo ataragena umunsi wo kumurika uyu muzingo, arakangurira abanyarwanda kuzitabira ari benshi igitaramo cyo kuwumurika.
Ati " Uyu muzingo nzawumurika mu kwezi k’ugushyingo, ariko igitaramo kiwumurika nzanagikorerwa muri Uganda, muri Kenya ndetse no muri Tanzania".
Mani Martin yaherukaga gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ze mu mwaka wa 2012. Uwo muzingo witwaga “My destiny”.
Muri uyu muzingo witwa “Afro” hazagaragaraho indirimbo zirimo indirimbo nka Rubanda, Mwarimu, Afrika Ndota, Kinyaga n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
Courage kuri Mani martin kbs.
Biriya ntibikatere ikibazo niko ubuzima bwabastar bumera byumwihariko kubahanzi uba ugomba kugira ikintu utandukaniye ho nabandi cg c figure itandukanye cyane ntumurenganye nawe ubaye nkuwo ariwe wabikora.
Mani Martin nakomereze aho kabisa mbona afite impano mu njyana nyafurika. Yamenye guha icyerecyezo cyiza muzika ye rwose. Ahubwo ubunyafurika ndabona abwemera kabisa (reba uko asa na Paul Pogba!!!)
Biteyiseseme nabikureho