Yatoye uruhinja rukivuka mu murima
Niyobugingo Givence wo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, yatoye umwana w’uruhinja mu murima agihumeka, bigaragara ko akivuka.

Karisa Josaphat umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa uyu mwana yatoraguwemo, avuga ko Niyobugingo yahise amenyesha ubuyobozi. Bamubonye ku wa 14 Nzeli 2016 mu masaha ya mugitondo.
Avuga ko basanze umwana akiri muzima, n’ubwo byagaragaraga ko atameze neza.
Yagize ati “twasanze uwo mwana bamufubitse agapira, yari muzima ariko ubona yayura cyane kubera inzara hakiyongeraho n’imbeho yo kuba yari muri iryo shyamba”.
Akomeza avuga ko bihutiye kumugeza mu bitaro ubu akaba ameze neza.
Ati “Aritabwaho n’abaganga, hari n’umubyeyi wiyemeje kumukurikirana akamurera,ubu umwana ameze neza”.
Kalisa avuga ko kugera ubu hataramenyekana uwataye uyu mwana, inzego zishinzwe umutekano ziracyamushakisha.
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ubwo uwomuziranenge agihumeka umwuka wabazima kd nuwemeye kumwitaho azamufate nkuwe nkuko guhunda ya leta ibidushishikariza"fata umwana wese nkuwawe".murakoze mwirirwane amahoro y’imana
Yoo!Birababaje
bagebagirimpuhwe kandi babyarebabiteguye.ibazegukura utazi ababyeyibawe birababaje imana imurinde.