Umuyaga uvanze n’imvura wasenye amazu 26
Amazu 26 y’abaturage bo mu Karere ka Bugesera yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku itariki ya 14 Nzeli 2016.
Ayo mazu ni ayo mu mirenge ya Nyamata na Mayange. Abasenyewe amazu bahise bacumbikirwa na bagenzi babo; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Rurangirwa Fred, abisobanura.
Agira ati “Abasenyewe amazu yabo bacumbikiwe n’abagenzi babo kuko imvura yahise mu ijoro ndetse banabafasha kugira ibyo barokora mubikoresho byabo kugira ngo bitangirika”.
Mu murenge wa Mayange ho umuyaga wanangije insina, unagusha amapoto atwara insinga z’amashanyarazi.
Mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeli 2016, abaturage basenyewe bazindutse basana amwe mu mazu yabo yangiritse.
Sebatware Ruben, ushinzwe gukumira ibiza mu karere ka Bugesera, avuga ko bagiye gushakira inkunga abangirijwe n’ibiza. Bazabafasha kubona isakaro.
Imvura yaguye mu karere ka Bugesera ntiyageze mu mirenge yose. Ahubwo umuyaga niwo wari mwinshi cyane.
Abaturage bo karere ka Bugesera basabwa kuzirika ibisenge by’amazu yabo. Ibyo bizatuma akomera. Basabwa kandi kurushaho gutera ibiti kugira ngo bigabanye ubukana bw’umuyaga ubasenyera.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAYOBOZI BA KARERE NIBA MUKARERE BAFITE IBABAFASHE HAKIRIKARE
Twihanganishije abahuye nizo ngorane