“Camera” ya iPhone 7 yageragerejwe mu Rwanda
Camera ya telefone igezweho, iPhone 7, yageragerejwe mu Rwanda mu rwego rwo kureba ubwiza bw’amafoto ifotora.

Iryo geragezwa ryakoze na gafotozi kabuhariwe w’Umunyamerika witwa Austin Mann. Uyu azwi ho kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi afata amafoto.
By’umwihariko ariko azwiho kugerageza camera z’amatelefone ya iPhone. Abikora buri uko hasohotse nimero nshya yazo.
Ku itariki ya 07 Nzeli 2016, ni bwo iPhone 7 na iPhone 7 Plus zashyizwe ahagaragara, n’uruganda ruzikora rwa Apple.
Nyuma yuko zigiye hanze, gafotozi Austin Mann nabwo ntiyazuyaje. Yahise azifata aza mu Rwanda gufata amafoto azifashishije, agerageza camera zazo. Areba niba koko zafata amafoto abereye ijisho.
Yifashishije izo telefone zombi, yafotoye mu ishyamba rya Nyungwe, Ingagi zo mu birunga, ubwato mu kiyaga cya Kivu n’imirima y’icyayi iri mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu gafotozi avuga ko yahisemo kugeragereza camera ya iPhone 7 mu Rwanda kuko ruzwiho kuba ari igihugu cy’imisozi 1000. Ibyo ngo bikaba byaramufashije gufata amafoto mu buryo yifuza, agendeye kuri izo “camera” z’izo telefone.
Tim Cook, umuyobozi w’uruganda rwa Apple, yishimiye ayo mafoto yafatiwe mu Rwanda, ayasangiza abamukurikira ku rubuga rwa Twitter.

Ayo mafoto yafotoye yose agaragara ku ruguga rwe rwa Interineti, http://austinmann.com ndetse no ku rubuga rwa http://www.nationalgeographic.com.

Kugira ngo abashe gufata ayo mafoto mu buryo yifuza, yafashijwe n’abantu batandukanye mu Rwanda barimo ikompanyi y’indege ya Akagera Aviation yamufashije gufotora ari mu kirere.
Andi mafoto yafotowe mu Rwanda hifashishijwe iPhone 7





Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iphoe7igura angahe?