Iburasirazuba: Imashini za EBM zirabapfana bakabura aho bazikoresha

Abikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko hari igihe biba ngombwa ko badaha umukiriya wabo inyemezabwishyu kubera ko imashini zizitanga zizwi nka EBM ziba zapfuye.

Abikorera b'Uburasirazuba bahamya ko izi mashini za EBM zikunze kubapfana ntizifate interineti
Abikorera b’Uburasirazuba bahamya ko izi mashini za EBM zikunze kubapfana ntizifate interineti

Babitangaje ubwo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kifatanyaga n’abikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba kwizihiza umunsi w’abasora, hanahembwa abikorera batanze imisoro neza mu mwaka wa 2016-2017.

Muri ibyo birori byabereye mu Karere ka Rwamagana ku wa gatatu tariki ya 27 Nzeli 2017, abikorera bagaragaje ko imashini za EBM zikunze kubapfana bakabura aho bazikoresha muri iyo ntara bakarinda gutega, bakajya kuzikoresha mu Mujyi wa Kigali.

Kamanzi Innocent, umucuruzi wo mu Karere ka Kirehe avuga ko imashini za IBM zikunze kugira ikibazo cya interineti bigatuma abacuruzi batabona uko batanga inyemezabwishyu.

Akomeza avuga ko ibyo ngo bidindiza ubucuruzi bwabo bikanabagusha mu makosa yo kudatanga inyemezabwishyu.

Uwikorera witwa Amora Saleh yemeza ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gusora. Basaba ko RRA cyabegereza abatekinisiye bakora imashini za EBM.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe avuga ko abo bacuruzi bagiye kubegereza ababakorera izo mashini
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe avuga ko abo bacuruzi bagiye kubegereza ababakorera izo mashini

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko EBM ubusanzwe zidakorwa n’abakozi b’icyo kigo.

Akomeza avuga ko ariko bagiye gukorana n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) kugira ngo hashakwe uburyo abacuruzi bakwegerezwa abakora izo mashini batagombye kujya kuzikoresha i Kigali.

Agira ati “Iki kibazo tuzagikemura vuba. Tuzavugana n’abikorera turebe uburyo hashyirwaho abakozi bahoraho hafi y’abo bacuruzi bakazajya babafasha.”

Abasora bo Ntara y’Uburasirazuba bashimiwe uburyo basigaye bibwiriza gutanga umusoro n’ubwo hakiri bake batawutanga uko bikwiye.

Intara y’Uburasirazuba yinjije imisiro ingana na miliyari 22RWf ku ntego ya miliyari 16.5RWf iyo ntara yari yihaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka