
Uwo muhango wabereye kuri stade ya Kicukiro aho iyo kipe isanzwe yitoreza witabiriwe na Komiseri wungirije wa Polisi DIGP Marizamunda Juvenal, Kuri uyu wa 27 Nzeli 2017.
Yasabye abakinnyi bashya kuzitwara neza bagatwara igikombe cya shampiyona, avuga ko umwanya wa kabiri muri shampiyona begukanye umwaka ushize udahagije ahubwo bakwiye kuyegukana.
Yagize ati “Ntacyo muzatuburana yaba amafaranga,yaba kubegera byose birahari kandi namwe muri abakinnyi beza,abatoza bo twahuye mbere yanyu tubiganiraho ko intego ari igikombe cya shampiyona, ibisigaye rero ni ahanyu.”

Seninga Innocent, umutoza w’ikipe ya Police yavuze ko intego basabwe bazazigeraho, kuko bizeye ko ubuyobozi bwa Polisi na bwo butazabatererana.
Ati “N’ubwo mu mikino itegura shampiyona bitagenze neza ariko nicyo imikino nk’iyo iba imaze utubazo twari turimo twose twarakosotse ku buryo intego y’igikombe ishoboka.”

Ikipe ya Polisi yabaye iya kabiri umwaka ushize, izatangira ikina na Etincelles mu Karere ka Rubavu. Izongera kandi isohoke ku munsi wa kabiri wa shampiyona, aho izasura ikipe ya Mukura y’i Huye.
Umukino wa gatatu ari wo izatangiriraho kwakira,izakina n’Amagaju kuri stade ya Kicukiro.

National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta mukinnyi nzi haba mu Rda no mu mahanga witwaye neza agahesha ikipe ye igikombe yambarira ikabutura munsi y’ikibuno. Abakinnyi bacu babanze bave mu myambarire y’amakabutura idasobanutse kuko mu kibuga icyo tubasaba ni ugukina ibindi bajye babikorera iyo iwabo mu ma quartier.
Sha nimugitwara imbwa izampeke ingeze iremera ibyo ninkokwikirigita ugaseka.
hahahahah, uziko zishobora kuzaguheka!!!
Mutubwirire police fc muti nimuze. Mwifotoze naho igikombe ntimutegereze. .
Birashoboka kuko Seninga ni umutoza twemera ariko akinishe nabakinnyi nka Barteze kuko barashoboye