Carré D’as: Kirehe na APR zirahatana ku mukino wa nyuma
Ikipe y’umukino w’intoki Volley ball ya Kirehe n’iya APR nizo zatsindiye kuzakina umukino wa nyuma mu bagabo mu irushanwa rya Crre D’as.
Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri shmpiyona ryatangiye kuri uyu wa 30 Nzeli 2017 aho Kirehe na APR ari zo zabonye itike y’umukino wa nyuma, mu gihe Gisagara yari yatwaye igikombe cya shampiyona yasigaye.

Mu mukino wasojwe Kirehe yatsinzwe na Gisagara amaseti 3-2 aho Iseti ya mbere yatsinzwe na Kirehe ku manota 25 kuri 23, iseti ya kabiri Gisagara iba ari yo iyitsinda nayo ku manota 25 kuri 23 mu gihe iseti ya gatatu yongeye kwegukanwa na Kirehe itsinze amanota 25 kuri 16 aba abaye amaseti 2-1.

Iseti ya kane ni yo seti yatinze kuko amakipe yombi yacunganwaga mu manota ariko byaje kurangira Gisagara iyitsinze bahitabanganya amaseti 2-2 hitabajwe seti nkemurampaka bita Sewuru itsinda amanota kuri 15 kuri 8.
Bitewe n’uko buri kipe yari yatsinze indi aho APR yatsinze Gisagara amaseti 3-0 na
Kirehe igatsinda APR 3-0 nyuma Gisagara nayo igatsinda Kirehe, hitabajwe kubara amanota maze Kirehe igira ane, APR 3 mu gihe Gisagara yatsinze kuri Sewuru igira abiri gusa binayibuza amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.


Mu cyiciro cy’abagore amakipe akina umukino wa nyuma ni Rwanda Revenue Authority ndetse na APR aho RRA yatsinze imikino itatu yose harimo na APR yatsinze amaseti 3-0 mu gihe APR yo yatsinze Ruhango na St Aloys.
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma iba kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 aho abari n’abategarugori bazakina Saa saba naho abagabo bagakina Saa Kumi z’umugoroba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|