Abatishoboye bahawe inzu mu midugudu y’icyitegererezo (Amafoto)

Hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanywe hatashywe imidugudu y’icyitegerezo izatuzwamo abaturage batishoboye barimo n’abakuwe mu manegeka.

Iyo midugudu yatashywe ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli, ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017.

Imwe muri iyo midugudu yatangiye gutuzwamo abaturage ariko naho bataratuzwamo haracyashyirwamo ibikoresho kugira ngo bayatuzwemo bidatinze.

Iyo midugudu irimo n’ibindi bikorwa remezo birimo amashuri, amavururo aciriritse, udukiriro, ibiraro by’inka hari n’ahari inzu z’imyifagaduro.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, u Rwanda rwateganyije miliyari 15RWf yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu gihugu hose.

Ayo mafaranga aje asanga andi miliyari 22RWf yari yashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka wabanje yo gufasha uturere kubaka inzu ibihumbi 30 zizimurirwamo abatuye mu manegeka.

Kigali

Uwo niwo mudugudu wa Gikomero ugizwe n'inzu 64
Uwo niwo mudugudu wa Gikomero ugizwe n’inzu 64

Mu murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali hatashywe inzu 64 ziri mu mudugudu w’icyitegererezo, zatujwemo abaturage bakuwe mu manegeka ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali hamwe n’abandi batishoboye.

Buri nzu igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro n’igikoni. Abaturage banahawe ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibirirwa, intebe, imifariso ibiri kuri buri rugo.

Izi nzu zatashywe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka
Izi nzu zatashywe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka

Burera

Muri ako karere hatashywe inzu 19 zizatuzwamo imiryango 76 izimurwa mu kirwa cya Birwa kiri rwagati mu kiyaga cya Burera. Zubatse mu Kagari ka Rurembo mu murenge wa Rugarama.

Buri inzu yubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe cyangwa "4 in 1". Buri nzu kandi ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’igikoni. Zuzuye zitwaye arenga miliyoni 540RWf.

Zimwe zatangiye gutuzwamo abantu ariko izindi ziracyakorerwa isuku zinashyirwamo ibikoresho ngo zituzwemo abandi baturage.

Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane afatanyije n'abandi bayobozi bo muri Burera nibo batashye uwo mudugudu
Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane afatanyije n’abandi bayobozi bo muri Burera nibo batashye uwo mudugudu

Gatsibo

Muri ako karere hatashywe umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu eshanu, zubatswe mu buryo bw’enye muri imwe cyangwa "4 in 1".

Zizatuzwamo imiryango 20 y’abatishoboye na bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania.

Uwo mudugudu kandi ufite inzu mberabyombi, ivuriro riciriritse, isoko n’ibiraro by’inka. Uwo mudugudu wose wuzuye utwaye miliyoni 420RWf.

Inzu mberabyombi
Inzu mberabyombi
Isoko
Isoko
Ikiraro cy'inka
Ikiraro cy’inka

Huye

Mu Karere ka Huye, mu murenge wa Simbi mu Kagari ka Busanza hatashywe umudugudu w’icyitegererezo urimo inzu eshanu zubatse mu buryo bwa enye muri imwe cyangwa "4 in 1".

Uwo mudugudu watashywe na Prezida wa sena y’u Rwanda, Bernard Makuza urimo ishuri ry’incuke n’ikiraro cy’inka. Abawuturiye bawise Yeruzalemu. Wuzuye utwaye miliyoni 293RWf.

Gisagara

Muri ako karere mu murenge wa Mamba hatashywe umudugudu w’icyitegererezo urimo inzu 72 zizatuzwamo imiryango itishoboye isaga 130. Uwo mudugudu watashywe n’umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva.

Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati hatashywe umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu umunani zubatse mu buryo bw’enye muri imwe cyangwa "4 in 1". Buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 42RWf.

Izo nzu zizatuzwamo abatishoboye, zatashywe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage mu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Harerimana Cyriaque.

Ngororero

Muri ako karere mu murenge wa Matyazo hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wiswe Kigali ugizwe n’inzu 25 zubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe cyangwa "4 in 1". Uzatuzwamo abatishoboye 100.

Wubatsemo kandi irerero, ivuriro riciriritse, n’inshuri. Uwo mudugudu wabanje gutuzwamo imiryango umunani. Uwo mudugudu wose uzuzura utwaye arenga miliyari 1RWf.

Muhanga

Muri ako Karere mu Murenge wa Rongi hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Muyebe urimo inzu 10 zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe cyangwa "2 in 1", zizatuzwamo imiryango 20.

Izo nzu zuzuye zitwaye miliyoni 140RWf, zatashywe na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’ibidukikije.

Rwamagana

Mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Nyakariro hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo uzubakwamo inzu 85 zo mu buryo bwa "4 in 1" n’izindi nzu 31 za "2 in 1".

Izo nzu zizubakwa mu gihe cy’imyaka itanu, zizura zitwaye miliyoni 800RWf kuko muri uwo mdugudu hazanashyirwamo ivuriro, amashuri, agakiriro, ikibuga n’ikigo cy’ikoranabuhanga.

Gusa ariko habanje gutahwa inzu ebyiri zatujwemo imiryango itishoboye umunani, zuzuye zitwaye miliyoni 86RWf.

Kirehe

Muri ako karere hatashywe umudugudu w’icyitegererezo urimo inzu 32 zubatswe mu buryo bwa "4 in 1", mu murenge wa Mpanga, mu Kagari ka Nasho. Izo nzu zizatuzwamo abaturage bari batuye mu manegeka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

congratulations ku bahawe inzu na goveroma yu RWANDA ayo n amajambere ashimishije cyane kubona ukuntu u Rwanda rutera antambwe nkizongizo

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Unicycle bw’inzu bikabije mbese ziregeranye cyane!

rukara yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Great government achievements "abazihawe bazifate neza"

Robert yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka