BNR irizeza ko ibiciro by’ibiribwa bitazazamuka cyane

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bitazazamuka cyane nko mu gihembwe cyambere cy’uyu mwaka wa 2017 aho byageze ku rugero rwa 8.1%.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Abayobozi ba BNR batangaje uko ubukungu bw’Igihugu bwari bwifashe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2017.

BNR yatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse mu gihembwe cya kabiri ku rugero rwa 4%, buvuye kuri 1.7% mu gihembwe cya mbere.

Muri iki gihembwe cya gatatu BNR irateganya ko ubukungu buzazamuka ku rugero rurenze 6%, bikazatuma ifaranga ridata agaciro cyane, ndetse n’ibiciro bitazamuka cyane.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagize ati"Ntabwo ibiciro by’ibiribwa bizazamuka kurenza 5% muri uyu mwaka, n’ubwo tudafite neza imibare y’ibikomoka ku buhinzi kandi tudashobora kugenzura ibihe".

Yavuze ko impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ryatewe n’ibihe bitarumbutse byatumye ubukungu buzamuka gake cyane ku rugero rwa 1.7%.

Akomeza asobanura ko indi mbogamizi yabaye iy’igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, aho abigereranya n’ibyatumijweyo hakagaragara ikinyuranyo kingana na 24.9%.

Abayobozi ba BNR kandi bizeza abashaka inguzanyo mu mabanki ko bazazibona ku rwunguko rusanzwe ruriho kuva muri Kamena uyu mwaka.

Babishingira ku mibare igaragaza ko amabanki mu Rwanda yagize inyungu ya 13% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ibigo by’imari iciriritse nabyo byagize ingana na 8%, iby’ubwishingizi bigira 10%, ibyo kwizigamira bigira 13%.

Rwangombwa ati"Ibi bigo bifite ubushobozi bwo kuguriza abantu ku rugero rwa 39%. Uru rugero rurenze cyane igipimo rutagombye kujya munsi cya 20%".

ifaranga naryo iyi banki ivuga ko ritazata agaciro kurenza 5%(igereranije n’idolari ry’Amerika). Kuri ubu ngo rirata agaciro ku rugero rwa 2.15% mu gihe umwaka ushize warangiye ifaranga rita agaciro ku rugero rwa 2.8%.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga kugera ubu ikibazo ifite ari ukutamenya uburyo ibihe by’ihinga bizagenda, ndetse no kuba abantu bamwe batarimo kwitabira kwishyura inguzanyo bafashe mu mabanki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka