Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya APR Fc mu karere ka Rubavu, umukino ubwo haburaga iminota 27 ngo urangire, waje guhagarara Rayon Sports ifite ibitego 2-0, bitewe n’ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda i Rubavu

Benshi bakunze kubona ibintu bihurirana mu mupira w’amaguru, abantu bakabyibazaho, nk’aho mu minsi ishize umukinnyi Ousmane Dembele wa Fc Barcelone waje gusimbura Neymar.
Iyi mvune ya Ousmane Dembele wavunitse ku mukino Fc Barcelona yari yasuyemo Getafe , isa mu buryo bwose n’iyo umukinnyi Neymar yagize ubwo nawe yari akigera muri Barcelona mu mwaka wa 2014 .
Bombi bavunitse ari ku munota wa 24, bavunika kimwe, ku ikosa rimwe, ku mukino umwe, bambaye numero imwe ariyo 11, bavunika ikipe yabo inganya 0-0 ku kirenge cy’ibumoso, bari banambaye umwambaro FC Barcelona ikoresha iyo yasohotse kandi bavunikira kuri stade imwe ariyo Coliseum Alfonso Perez .
Uyu munsi na bwo hari ibidasazwe byahuriranye, mbere y’uko APR ikina na Rayon Sports
Turi tariki ya 27
Haraza gukinwa iminota 27
Hatagize iminota itakara umukino warangira Saa kumi na 27
Ismaila Diarra yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 34, Pierrot atsinda icya kabiri ku munota wa 61, bivuze ko icya kabiri cyagiyemo hashize iminota 27
Kugeza ubu uyu mukino hamaze gukoreshwa abakinnyi 22 gukuramo 1 wahawe umutuku, abasigaye gusimbura ni 5, umukino ishobora kurangira hakoreshejwe abakinnyi 28-1= #27

Ibindi biheruka guhurirana ku ikipe ya Rayon Sports
Itariki Rayon Sports yatwariyeho igikombe cya mbere cy’Agaciro ni nayo yatwariyeho icya kabiri.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeli 2017, ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy’Agaciro ku nshuro yayo ya kabiri ni nayo tariki yatwariyeho igikombe cya mbere cy’Irushwa ry’Agaciro yegukanye taliki 16 Nzeri mu mwaka wa 2012.
Icyo gihe Rayon Sports yari yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayon twabikoze ntibazongere
Mureke aba rayon duhane abana bato.
Igikona turagikubita tukice
Umubare 27 ugomba guhira Rayon ariko ibyo Mulisa ari kuvuga ntibyashoboka yihangane kuko uwamutsinze ntaho yagiye.