Abakinnyi basubukuye umukino ku mpande zombii:
10 ba APR FC: Ombolenga Fitina, Aimable Nsabimana, Emery Mvuyekure, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana, Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.
11 ba Rayon Sports: Manzi Thierry, Bimenyimana Bonfils Caleb, Ismaila Diarra, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Faustin Usengimana, Yannick Mukunzi, Kwizera
Pierrot, Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, nyuma yo gutsinda APR Fc igiteranyo cy’ibitego 2-0 mu mukino wakinwe iminsi ibiri itandukanye.
Umukino ugitangira, ikipe ya Rayon Sports yahise ikora impinduka ikuramo Yannick Mukunzi wari wavunikiye i Rubavu, asimburirwa i Nyamirambo na Nova Bayama.

Uko byagenze i Nyamirambo
Amakipe yongeye gusuhuzanya bwa kabiri, buri kipe ihita ijya mu kibuga yari irimo, nyuma gato umusifuzi Twagirumukiza Abdul yemeye ko habaho gusimbuza, ku ruhande rwa APR Fc havuyemo Hakizimana Muhadjili na Nsabimana Aimable, hinjiramo Ngaboyisonga Shaffy na Rukundo Denis.
Naho ku ruhande rwa Rayon Sports hinjiramo Nova Bayama wasimbuye Mukunzi Yannick wavunikiyr i Rubavu.
Umusifuzi yahise ahamagara Nshuti Innocent amuha ikarita y’umuhondo ubundi umukino uratangira
Umukino ugisubukurwa, Rayon Sports yahise isatira APR Fc, Bimenyimana Bonfils Caleb ashatse kuroba, umunyezamu Mvuyekure Eméry awukuramo.
Mu minota ine gusa Rayon Sports yari imaze guhusha ibitego bibiri, ibona Coup-Francs ebyiri na koruneri imwe
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira ari nako yirinda ikosa ryo kwishyurwa ibitego bibiri yatsindiye i Rybavu, umukino urangira ku ntsinzi ya Rayon Sports ihita yegukana igikombe
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye gutsinda umwana nu wambere
twashimwereyoyabikoze
Turayoboye Rayon uri Gikundiro kbsa
Undenzeho inkuru wayikoze ryari!?