Ngoma: Baratanguranwa n’umwaka utaha w’amashuri ngo abana bazigire heza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yasabye Akarere ka Ngoma kwita ku bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri abana bazigiramo umwaka utaha.

yasabye ko imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri 28 yitabwaho
yasabye ko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 28 yitabwaho

Yabisabye ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu Murenge wa Zaza, ahashyizwe umusingi,hazubakwa ibyumba by’amashuri bizakemura ikibazo cy’abana bakoraga ibirometero 14 ku munsi bajya kwiga.

Ibyumba 28 ni byo biteganijwe kubakwa mu karere kose mu gihe cy’amezi atatu, kandi bigomba kwigirwamo umwaka w’amashuri utaha, uzatangira muri Mutarama 2018.

Uwihanganye ushinzwe by’umwihariko Akarere ka Ngoma, yasabye abaturage n’abayobozi kurangwa n’ubufatanye, kugira ngo ibyumba by’amashuri bizabe byuzuye bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2017.

Yagize ati “Dukore vuba vuba ibijyanye no kubaka. Iriya ni fondasiyo, ariko ntizamereho ibyatsi, imvura ntizagwe ngo ibisenye, oya! dufatanye tubyihutishe ku buryo nibura mu kwezi kwa cumi n’ abiri abana bacu bazabe babasha kujya mu ishuri, kuko abana bakwiye kwiga neza, kandi heza.”

Mu byumba bizubakwa harimo ibyumba bizasimbura ibyari bishaje cyane, ibindi byubakwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure.

Abatuye uyu murenge bizeza ubufatanye n’ubuyobozi mu kubaka ibyo byumba by’amashuri ngo kuko abana bize heza, ari byagirira ababyeyi akamaro, nk’uko byemezwa n’uwitwa Habineza Jean Claude.

Ati “Inaha uretse kujya tuza hano mu muganda, buri rugo ruzatanga umusanzu w’amafaranga 500, kandi turabishima, kuko kwiga neza kw’abana bacu nitwe bifitiye akamaro kanini.”

Umuyobozi w’Akarere Nambaje Aphrodise yizeza ko imirimo yo kubaka ibyo byumba igomba kuba yarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2017 kuko ari abaturage n’ubuyobozi bose bafite ubushake.

Ati “Hari n’imisanzu izajya igenwa na njyanama hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage, ku buryo hari icyizere ko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza bizaba birangiye,abana bacu bakazabyigiramo bitunganye mu mwaka utaha w’amashuri.”

Akarere ka Ngoma buvuga ko hagikenewe ibindi byumba 100 byo gusimbuzwa, kuko bishaje byubatswe kera kubw’abakoroni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka