Ikipe y’Amagaju iraye ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo kwihererana Bugesera ikayitsinda ibitego 3-1 mu mikino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.

Ikipe y’Amagaju itaherukaga gukura amanota mu mujyi wa Kigali, ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’igice cya mbere gitsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.


Mu gice cya kabiri Bugesera yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Samson Ikwechukwu, Amagaju aza guhita atsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Innocent, Amagaju aza no gutsinda icya gatatu cyatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshe, umupira urangira ari ibitego 3 by’Amagaju kuri kimwe cya Bugesera.
Amafoto ku mukino w’Amagaju na Bugesera







Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, aho Bimenyimana Bonfils Caleb yari yatsindiye Rayon igitego cya mbere, As Kigali iza kwishyura igitego ku munota wa 89 gitsinzwe na Iradukunda Eric Radou ku mupira umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yari yafashe ukaza kumucika
Uko imikino yose yo kuri iki cyumweru yagenze
Rayon Sport 1-1 AS Kigali
Miroplast 1-2 Marines
Bugesera 1-3 Amagaju
SC Kiyovu 1-0 Musanze
Imikino yari yabaye ku wa Gatandatu
APR FC 2-0 Sunrise FC
Etincelles 3-1 Police FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir Fc
Kirehe FC 0-1 Mukura VS
Urutonde rwa Shampiona nyuma y’umunsi wa mbere
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
APR TUZABIKORA NAHO BAKAME YARIYEMEYE NI JEAN CLAUDE IRUBAVU
Bakame yirangayeho bavandi APR izabikora munsuhurize erike uri nyagatare