Umudugudu w’icyitegererezo mu ikoranabuhanga utegerejweho guhindura imitangire ya serivisi

Minisiteri y’ikoranabuhanga yatangije ikoranabuhanga mu midugudu itanu y’igerageza, hagamijwe gufasha buri muturarwanda kuzaba akoresha ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2020.

Ahatangirwa serivisi hakanigishirizwa ikoranabuhanga mu Mudugudu wa Rukore
Ahatangirwa serivisi hakanigishirizwa ikoranabuhanga mu Mudugudu wa Rukore

Umudugudu ugendera ku ikoranabuhanga cyangwa "urabagirana" mu mvugo abayobozi barimo Minisitiri Jean Philbert Nsengimana bawuhaye, ugomba kuba ufite umuriro w’amashanyarazi,interineti na serivisi y’ubuvuzi.

Minisitiri Nsengimana ushinzwe ikoranabuhanga yatangije iryo koranabuhanga mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Barari, mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeli 2017.

Yavuze ko gahunda nk’iyi kandi yatangijwe mu mudugudu umwe umwe mu turere twa Nyarugenge, Rusizi, Nyagatare na Gisagara.

Yagize ati “Ni gahunda igamije kugeza ikoranabuhanga n’ubumenyi bwaryo kuri bose, ndetse na serivisi kuri buri wese bitamusabye kuva aho ari.”

Abahagarariye Leta barimo Ministiri Nsengimana, Guverineri w'Amajyaruguru Gatabazi JMV; hamwe n'abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ry'umudugudu
Abahagarariye Leta barimo Ministiri Nsengimana, Guverineri w’Amajyaruguru Gatabazi JMV; hamwe n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ry’umudugudu

Umuturarwanda udafite ubushobozi bwo kugura mudasobwa cyangwa telefoni ya “smart phone”, azajya ahabwa serivisi za Leta, iz’ubuvuzi, serivisi z’imari, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga ubwaryo mu midugudu atuyemo.

Ku ikubitiro abaturage ngo ntabwo bazongera gusiragira mu nzego z’ibanze gushaka ibyangombwa, nk’uko bitangazwa n’ikigo "Irembo" gitanga serivisi za Leta.

Umuyobozi wungirije wa Irembo, Pierre Kayitana yavuze ko icyo kigo kimaze gushyira serivisi 73 ku ikoranabuhanga, ku buryo bitakiri ngombwa kujya mu turere, ku mirenge n’utugari gutonda imirongo.

Ati “Ubu ugomba kujya ku murenge wahawe isaha yo kujyayo ugahita uhabwa icyangombwa cyawe ako kanya.”

Avuga ko barimo kugera ku buryo bwo gusaba ibyangombwa ku ikoranabuhanga akaba ari naho umuntu abiherwa, atiriwe ajya mu nzego zibitanga.

Umuturage w’i Rulindo witwa Masengesho Clarisse yavuze ko bishimiye ko bagiye kuruhurwa ingendo bakoraga.

Ati “Nta ngendo ndende tuzongera gukora tujya gutanga imisoro, gushaka mituweri cyangwa gushaka ibyangombwa mu kagari no ku murenge, akenshi tutari bubibone.”

Urubyiruko rwiswe “Intore mu ikoranabuhanga” rugera ku bihumbi bitanu ni rwo ruzahugura miliyoni eshanu z’abaturage kugeza mu 2020.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi asaba ko abayobozi mu nzego z’ibanze ari bo baherwaho biga ikoranabuhanga kugira ngo bajye kurisakaza mu baturage.

Ikoranabuhanga ryo mu midugudu,Leta yarishinze abikorera bazajya bishyuza abaturage hakurikijwe serivisi basabye.

Ibigo bicuruza ikoranabuhanga na byo byizeza ko bizorohereza abaturage kwiga ikoranabuhanga, kubona interineti, telefoni na mudasobwa ku biciro bihendutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka