Tumwe mu dukino twa kera twakinwe na benshi mu bwana
Benshi mu bakuriye mu Rwanda no hirya no hino mu biyaga bigari, hari udukino dutandukanye usanga bahuriragaho, mu myidagaduro yabo ya buri munsi.

Tumwe muri utwo dukino wasangaga ababyeyi batatwishimira, ariko ugasanga ntibabyumva kimwe n’abana kuko akenshi badukinaga bihishe, bataha bagasanga ababyeyi babateguriye ikinyafu cyo kubanyuzaho.
Tumwe muri utwo dukino ni utu dukurikira:
1. Kwidumbaguza

2. Kuvuza ingoma ku madebe

3. Gukora imodoka mu tujerikani

4. Gukina biye

5. Kotsa runonko

6. Gutwara amagurudumu

7. Kurasa inyoni n’amatopito

8. Kubaka inzu mu byondo

9. Guteka Nyirankono

10 Kurya umunyenga mu ngorofani

11 Gukina ikibariko

12 Gucunga ibipine

13 Gukinira mu mvura

14. Kwikuruza.

15. Guhekana mapyisi

Niba hari agakino wakinnye mu Bwana twibagiwe wadusangiza.
Ohereza igitekerezo
|
gusimbuka umugozi, byakinwaga n abakobwa,
ndetse no gukora no guheka umwana mu bitambaro, cg igikanana cyo ku gitoki
uziko mwibagiwe ko kera twihishaga, wagera aho mwihisha wowe n’uwo mwihishana bababwira ngo vuga agatego mukanga iyo yabaga ari umukobwa!!
Yoooooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!! mbega ibihe byizaaa
Kuryenda kubicuguti. (ibipiripiri)
Nithomas manyagiro mwibaryiwe. Kuryendera kumbago zibiti bazihagaze hejuru. Gucyina amanota. Gukina inkoni., agati. No gusigantwa kumusozi twicaye kukivovo. Ahamanuka. Gusimbuka umugozi. Urukiramende. Kaguru kamwe, macyeri. Nutundi. Twishi. Natwe muzadusure. Imanyagiro
ahhhhhhhh mbega birandenze kbx mapyisi mwibagiwe aumukino witwaga kimodoka agatambaro kumwana nutundi mukomeze mutwibutse nutundi
Gusimbuka urukiramende, gukirana, kunyabanwa, gukubita imberegeshi, agatambaro k’umwana, ibare n’indi.
ahhhhhh byose woe ndumv ubyibuka
mwibagiwe guhuha abakinnyi bo muri shikareti maze ukagura shikareti ushakamo taribo cg kaka utamusangamo ukababara uzi kuryama ukabura ibitotsi ubona bwanze gucya ngo ujye gukina abakinnyi uraranye wiseguye ngo batabagutwara!!!
mwibagiye kujya kuri nzutu haruwabyise kwikuruza sibyo ni nzutu cyangwa dara harinakandi ko kurwanisha inka zo mubikenyeri hhhhh
hari icyo mwibagiwe kwikuba ku mugogo
gucuranga icamanyogwe
akamarimari,
gukina ibipesi
ubute