Tumwe mu dukino twa kera twakinwe na benshi mu bwana

Benshi mu bakuriye mu Rwanda no hirya no hino mu biyaga bigari, hari udukino dutandukanye usanga bahuriragaho, mu myidagaduro yabo ya buri munsi.

Uyu mwana yubatse Convention Center mu ibumba. Photo/Internet
Uyu mwana yubatse Convention Center mu ibumba. Photo/Internet

Tumwe muri utwo dukino wasangaga ababyeyi batatwishimira, ariko ugasanga ntibabyumva kimwe n’abana kuko akenshi badukinaga bihishe, bataha bagasanga ababyeyi babateguriye ikinyafu cyo kubanyuzaho.

Tumwe muri utwo dukino ni utu dukurikira:

1. Kwidumbaguza

Kwidumbaguza abana ntibabyumvaga kimwe n'ababyeyi/ Photo/ Internet
Kwidumbaguza abana ntibabyumvaga kimwe n’ababyeyi/ Photo/ Internet

2. Kuvuza ingoma ku madebe

Uyu mwana ari kuvuza ingoma ku gikopo cya NIDO. Photo/ Internet
Uyu mwana ari kuvuza ingoma ku gikopo cya NIDO. Photo/ Internet

3. Gukora imodoka mu tujerikani

Uyu yakoze rukururana mu majerikani.Photo/ Internet
Uyu yakoze rukururana mu majerikani.Photo/ Internet

4. Gukina biye

Uyu mukino wa biye abana benshi barawukubitiwe ariko kuwuvaho bikaba ikibazo . Photo/Internet
Uyu mukino wa biye abana benshi barawukubitiwe ariko kuwuvaho bikaba ikibazo . Photo/Internet

5. Kotsa runonko

Runonko yotswaga n'abana baragiye.Photo/ Internet
Runonko yotswaga n’abana baragiye.Photo/ Internet

6. Gutwara amagurudumu

igurudumu nk'iyi yabonaga umugabo igasiba undi. Photo/ Internet
igurudumu nk’iyi yabonaga umugabo igasiba undi. Photo/ Internet

7. Kurasa inyoni n’amatopito

Itopito yagize uruhare mu guhohotera inyoni/ Photo/ Internet
Itopito yagize uruhare mu guhohotera inyoni/ Photo/ Internet

8. Kubaka inzu mu byondo

Uyu mwana yubatse Convention Center mu ibumba. Photo/Internet
Uyu mwana yubatse Convention Center mu ibumba. Photo/Internet

9. Guteka Nyirankono

Nyirankono abana biganaga ababyeyi babo uko bateka. Photo/Internet
Nyirankono abana biganaga ababyeyi babo uko bateka. Photo/Internet

10 Kurya umunyenga mu ngorofani

Umunyenga wo ku ngorofani ni Ntagereranywa.Photo/Internet
Umunyenga wo ku ngorofani ni Ntagereranywa.Photo/Internet

11 Gukina ikibariko

Ikibariko ni umukino wakundwaga n'abakobwa cyane.Photo/Internet
Ikibariko ni umukino wakundwaga n’abakobwa cyane.Photo/Internet

12 Gucunga ibipine

Igipine nacyo cyabonaga umugabo kigasiba undi. Photo/Internet
Igipine nacyo cyabonaga umugabo kigasiba undi. Photo/Internet

13 Gukinira mu mvura

Kwinyagiza abana barabikundaga nubwo byagiraga ingaruka nyinshi. Photo/Internet
Kwinyagiza abana barabikundaga nubwo byagiraga ingaruka nyinshi. Photo/Internet

14. Kwikuruza.

Gukura utarikuruje byabaye ku bana bake. Photo/Internet
Gukura utarikuruje byabaye ku bana bake. Photo/Internet

15. Guhekana mapyisi

Uwahetswe Mapyisi yabaga yariye kare kugira ngo bitagaruka
Uwahetswe Mapyisi yabaga yariye kare kugira ngo bitagaruka

Niba hari agakino wakinnye mu Bwana twibagiwe wadusangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

gusimbuka umugozi, byakinwaga n abakobwa,
ndetse no gukora no guheka umwana mu bitambaro, cg igikanana cyo ku gitoki

nyiragitare yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

uziko mwibagiwe ko kera twihishaga, wagera aho mwihisha wowe n’uwo mwihishana bababwira ngo vuga agatego mukanga iyo yabaga ari umukobwa!!

lioel yanditse ku itariki ya: 2-03-2019  →  Musubize

Yoooooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!! mbega ibihe byizaaa

danna yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Kuryenda kubicuguti. (ibipiripiri)

dusabimana Thomas. MUTEBUTSI yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Nithomas manyagiro mwibaryiwe. Kuryendera kumbago zibiti bazihagaze hejuru. Gucyina amanota. Gukina inkoni., agati. No gusigantwa kumusozi twicaye kukivovo. Ahamanuka. Gusimbuka umugozi. Urukiramende. Kaguru kamwe, macyeri. Nutundi. Twishi. Natwe muzadusure. Imanyagiro

dusabimana Thomas. MUTEBUTSI yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

ahhhhhhhh mbega birandenze kbx mapyisi mwibagiwe aumukino witwaga kimodoka agatambaro kumwana nutundi mukomeze mutwibutse nutundi

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Gusimbuka urukiramende, gukirana, kunyabanwa, gukubita imberegeshi, agatambaro k’umwana, ibare n’indi.

Hassan yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

ahhhhhh byose woe ndumv ubyibuka

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

mwibagiwe guhuha abakinnyi bo muri shikareti maze ukagura shikareti ushakamo taribo cg kaka utamusangamo ukababara uzi kuryama ukabura ibitotsi ubona bwanze gucya ngo ujye gukina abakinnyi uraranye wiseguye ngo batabagutwara!!!

JOSEPH yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

mwibagiye kujya kuri nzutu haruwabyise kwikuruza sibyo ni nzutu cyangwa dara harinakandi ko kurwanisha inka zo mubikenyeri hhhhh

babou yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

hari icyo mwibagiwe kwikuba ku mugogo

john yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

gucuranga icamanyogwe

gatebuke yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

akamarimari,
gukina ibipesi
ubute

yes yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka