Kwiga amashuri menshi bikururira bamwe ubushomeri
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na kaminuza ya INES – Ruhengeri bugaragaza ko hari bamwe biga amashuri menshi bigatuma babura akazi kuko iyo bayarangije hari ako banga gukora.

Ibyo byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku itariki ya 29 Nzeli 2017.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 tw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri, bushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi atatu.
Gonzalve Nshimiyimana, umwarimu wa INES - Ruhengeri akaba n’umuyobozi ukuriye ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga muri iryo shuri rikuru, niwe wayoboye ubwo bushakashatsi.
Avuga ko bakoze ubwo bushakashatsi bashaka kugaragaza isano iri hagati yo kubona akazi no gutanga umutekano mu gihugu.
Nyuma yo kubukora ngo basanze hari bamwe bahera mu bushomeri kubera ko bize amashuri menshi; nk’uko Nshimiyimana abisobanura.
Agira ati “Uko umuntu yongera amashuri menshi ni ko yongera n’ibyago byinshi byo kutabona akazi.”
Ibyo bintu byatunguye bamwe mu bamurikaga ubwo bushakashatsi. Gusa ariko Nshimiyimana yasobanuye ko akenshi umuntu wize cyane akagira amashuri ahambaye hari ubwo atangira gusuzugura imirimo imwe n’imwe.
Ati “Hari ubwo atangira gusuzugura imirimo akumva ko atayikora bitewe n’urwego yumva agezemo. Ibyo rero ni byo bijyana no kubura icyo akora akaba umushomeri.”
Akomeza avuga ko umuntu wize amashuri menshi hari n’ubwo ibikoresho yifashisha na byo bidapfa kuboneka kubera urwego rw’amashuri agezeho bigatuma hamwe na hamwe batamukoresha maze akaba atakaje amahirwe yo kubona akazi.
Nshimiyimana yongeyeho ko atarwanya kwiga cyane ahubwo ko abize amashuri menshi bagomba kumva ko imirimo yose bayikora cyangwa se bakayihanga n’ubwo yaba iciriritse.
Yasobanuye kandi ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 204 bwagaragaje ko kubona umurimo bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Yifashishije ibyo yagezeho mu bushakashatsi yatangaje ko umuntu ufite umurimo ari isoko nziza yo gutanga umutekano mu gihugu cye mu gihe umuntu,udafite icyo akora ashobora kujya mu bikorwa byo kuwuhungabanya.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo si nemeranya nabyo .icyakwereka abantu bari hanze babuze akazi babuze nakabaha amafaranga make kandi barangije kaminuza,bashakire ahandi ikibazo,kuko no gukora business mu rwanda bisigaye bigoye kubera imisoro batangira bakwaka kandi nawe ntacyo urigezaho.
Ubwose baba bakabuze. Niubwiyemezi ngo bize menshi. si ukukabura wabivuze neza ko hari ako basuzugura.