Ngororero: Guhagarika bamwe mu bayobozi byaciye ruswa muri "Gira inka"

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bahamya ko mu myaka ishize muri guhunda ya Gira inka muri ako karere harimo ruswa ariko ubu bakishimira ko itakigaragara.

Abagenerwa bikorwa ba Gira inka muri Ngororero bahamya ko nta ruswa ikirangwa muri iyo gahunda
Abagenerwa bikorwa ba Gira inka muri Ngororero bahamya ko nta ruswa ikirangwa muri iyo gahunda

Mu myaka ishize abagenerwabikorwa ba Gira inka bakunze kugaragaza ko bakwa ruswa ku buryo butandukanye.

Yaba amafaranga yo kugura inzoga cyangwa kugushwa muri ruswa ishingiye ku gitsina, nk’uko hari umugore wo mu Murenge wa Kavumu wabishinje umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari muri Mata 2016.

Kuri ubu ariko bavuga ko ayo makosa atakigaragara; nk’uko Mukandori Marie Solange wo mu Murenge wa Hindiro abisobanura.

Agira ati “Njye bari barampaye inka mbere kuko ndi umukene. Nyuma naje kubyara abana batatu maze banyongera indi nka n’iyayo muri gahunda ya Gira inka. Nta ruswa nigeze ntanga rwose ibyo byari kera.”

Mugenzi we witwa Uwamurera Doroteya wo mu Murenge wa Gatumba, nawe ahamya ko nta ruswa ikirangwa muri Gira inka.

Agira ati “Njye najyaga numva ko ugomba gutanga ibihumbi 50RWf ngo uhabwe inka. Kuko nari nzi ko ndi ku rutonde narayahingiye ntegereza ko bazayanyaka ndababura kugeza inka itashye iwanjye.”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yagombaga gutanga ubu ngo ayakoresha mu gucuruza inyanya mu isoko rya Gatumba.

Mukamwerekande Beatrice, Gitifu w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Hindiro yemeza ko ubu gutanga inka za Gira inka hakurikizwa urutonde rukorerwa mu nteko z’abaturage no mu miganda.

Kuradusenge Janvier, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero,ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yemeza ko hari amakosa yakozwe mbere ariko ubu akaba yaraciwe burundu.

Agira ati “Ababigiragamo uruhare abenshi bari abayobozi. Twakoranye n’abaturage ubu barakangutse, abayobozi bamwe barabizize abandi bacika intege. Ubu muri gahunda zo gufasha abatishoboye ruswa yaraciwe burundu.”

Mu Karere ka Ngororero ba gitifu b’utugari umunani, ba veterineri bane n’abayobozi b’imidugudu bakurikiranweho ruswa muri “Gira inka” ndetse bamwe banavanywe mu kazi.

Akarere ka Ngororero kamaze gutanga inka 7200 muri gahunda ya Gira inka. Bateganya ko mu mwaka wa 2018 bazaba bamaze gutanga izigera ku bihumbi 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkuru mwaduhaye nifoto ndabona naho bihuriye

felix yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka