Abacuruzi 22 b’inyangamugayo boroherejwe kwinjiza ibicuruzwa muri EAC

Abo bacuruzi uko ari 22 ubwo basinyaga ayo masezerano
Abo bacuruzi uko ari 22 ubwo basinyaga ayo masezerano

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano n’abacuruzi 22 b’Abanyarwanda bambukiranya imipaka, azatuma ibicuruzwa byabo bitongera gutinda mu nzira.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa kane tariki 28 Nzeri 2017.

Abacuruzi bavuga ko ayo masezerano basinye azajya atuma ibicuruzwa byabo byoherezwa mu bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byoroherezwa guhita mbere y’iby’abandi.

Seka Fred,umwe mu bacuruzi basinye ayo masezerano, yemeza ko iminsi ibicuruzwa byamaraga mu nzira igiye kugabanuka.

Agira ati “Ubusanzwe kuva ku cyambu cya Mombasa kugera mu Rwanda, umuzigo wajyaga umara iminsi itanu ariko ubu iminsi itatu irahagije.

Akomeza agira ati “Ibyo tuzabigiramo inyungu ikomeye nk’abacuruzi n’abakora ubwikorezi kuko hatazongera kubaho gutinda ku mirongo, twemerewe guhita mbere y’abandi.”

Abo bacuruzi bahawe ibyangombwa bibaranga ku buryo mu gihe ibicuruzwa bizajya biba bihagurutse ku cyambu cya Mombasa biza mu Rwanda, aho bizajya binyura hose mu bindi bihugu bizajya bifungurirwa amayira bitambuke bidahagaze bisora nk’uko byagendaga mbere.

Musoni William, Komiseri wungirije ushinzwe za gasutamo muri RRA agaruka ku buryo bwo gutoranya abacuruzi bemererwa gusinya ayo masezerano.

Agira ati “Batoranywa hakurikijwe ingano y’ubucuruzi bwabo, ubunyangamugayo, kuba nibura bamaze imyaka ibiri bakora ubwo bucuruzi ndetse bafite n’aho bakorera hazwi, byose biragenzurwa. Ikindi ni uko abemererwa baba nibura bacuruza miliyoni 200RWf mu mwaka.”

Akomeza avuga ko umucuruzi wumva yujuje ibisabwa ari we usaba ko yasinya ayo masezerano, hanyuma bakamwigaho yaba mu Rwanda no mu rwego rwa EAC muri rusange, akazabona kwemererwa kuko igihugu kimwe kitamwemerera cyonyine.

Aba bacuruzi bahamagarirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe bityo ubukungu bw'igihugu bukarushaho kuzamuka
Aba bacuruzi bahamagarirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe bityo ubukungu bw’igihugu bukarushaho kuzamuka

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka yahamagariye abo bacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Agira ati “Icyo tubasaba ni ugukoresha neza amahirwe bahawe, ibyinjira mu gihugu n’ibyo bagemura hanze byiyongere bityo bizamure n’ubukungu bw’igihugu.”

RRA ivuga ko kuri ubu mu Rwanda abamaze gusinya ayo masezerano ari 25, mu gihe muri EAC muri rusange ari 45, bivuze ko u Rwanda ari rwo ruri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka