Rusizi: Uruhinja rw’amezi abiri rwakuwe mu ishyamba ari ruzima

Ku bitaro bya Gihundwe biri mu Karere ka Rusizi hari uruhinja rw’amezi abiri rwakuwe mu ishyamba ari ruzima nyuma gutabwayo n’umuntu utaramenyekana.

Uyu mubyeyi witwa Uwizeyimana Alphonsine yiyemeje kurera uyu mwana
Uyu mubyeyi witwa Uwizeyimana Alphonsine yiyemeje kurera uyu mwana

Mu masaha yo ku manywa ku itariki ya 27 Nzeli 2017 nibwo urwo ruhinja rwasanzwe mu ishyamba bigaragara ko rwarayeyo kuko rwari rwanyagiwe n’imvura yari yaguye.

Urwo ruhinja rwakuwe muri iryo shyamba rwabonywe n’abashumba bari baragiye.

Abo bashumba ngo bumvise umwana urira bagiye kureba basanga ni urwo ruhinja bahita batabaza; nk’uko Uwizeyimana Alphonsine, umubyeyi urwaje urwo ruhinja abisobanura.

Agira ati “Abana bari baragiye inka babona umwana ari kuririra mu gihuru, babona umugabo wanjye yari hafi aho baramubwira bati ‘tubonye umwana ari kuririra mu gihuru!”

Akomeza agira ati “Umugabo ahageze asanga umwana ari kurira noneho bahamagara imbangukiragutabara imuzana hano ku bitaro bya Gihundwe.”

Akomeza avuga ko bazarera uyu mwana kuko ngo babona ari umugisha Imana yashatse kubaha.

Nyiranzabahimana Clementine, uyobora “Isange On Stop Center” mu bitaro bya Gihundwe avuga ko bakiriye uru ruhinja rumeze nabi kuko rwari rwanyagiwe rufite n’inzara.

Ariko ubu ngo rumeze neza kuko rwitaweho bakaruvura, bakanarwambika imyenda.

Agira ati “Ashobora kubaho cyane kuko uko yaje siko akimeze hari imiti abaganga bashoboye kumuha yo kumwongerera imbaraga.”

Hategekimana Clever,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu batari babona uwataye urwo ruhinja.

Kugeza ubu inzego z’umutekano n’ubuyobozi baracyashakisha umubyeyi w’uwo mwana kugira ngo abazwe icyatumye amuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri uwo mubyeyi ukurikiranwe bamuhane. gusa Imana yamurinze ubwo imvura yamunyagiriraga mwishyamba, ntahoyagiye

uwamarayika yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka