Leta ntizahemba abarimu bo mu mashuri yigenga nk’uko bamwe babyifuzaga

Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.

Bamwe muri aba barimu bavuga ko bandikiye Minisitiri w’Uburezi bamusaba kubavuganira muri Guverinoma, kugira ngo bagenerwe umushahara muri aya mezi arenga atanu amashuri azamara afunzwe.

Uwitwa Mwizerwa François, umwe muri abo barimu avuga ko basabye gufatwa kimwe nk’abarimu bigisha mu mashuri ya Leta, bagakomeza guhembwa na yo muri ibi bihe.

Mwizerwa yagize ati "Leta ishobora guhemba abo barimu mu mafaranga yayo nk’uko isanzwe ibikora ku bigisha mu bigo byayo, ishobora no gusaba ibigo by’amashuri kubahemba hanyuma ikigo kitemeye kuyatanga nticyemererwe gufungura mu kwezi kwa cyenda".

"Badukemurire ibibazo mu buryo bwihuse kuko kugeza ubu no kubona ifunguro rimwe ku munsi ni amahirwe(mu rugo barya nka saa cyenda gusa), dufitanye ibibazo na ba nyiri inzu ducumbitsemo, badusohoye!"

Mwizerwa asaba Guverinoma ko mu ngamba nshya zizafatwa mbere y’itariki ya mbere Kamena 2020, ngo hatagombye kuburamo umwanzuro ugena uburyo abarimu bo mu mashuri yigenga babaho muri aya mezi y’ifungwa ry’amashuri.

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bw’Ishuri ryigenga ryitwa APAPEC-IREBERO, Mushinzimana Apollinaire avuga ko amashuri yigenga kuri ubu ngo ahangayikishijwe n’uko abarimu bashobora kutazagaruka kwigisha mu kwezi kwa cyenda.

Mushinzimana yishimiye kumva ko Leta izaguriza ibigo byigenga amafaranga yo guhemba abarimu n’abakozi muri rusange, ariko ko abona ikigega cyashyizweho ngo kirimo gutinza iyo nguzanyo.

Yagize ati "Wandangiye ibiro bafatamo ayo mafaranga ko n’ubu nambaye nahita ngenda! Babwire bihutishe iyo nkunga kuko hari abarimu batarahembwa kuva mu kwezi kwa gatatu, twakomeje kubizeza iyo nkunga!"

Ati "Icyo kigega kigomba koroshya ibisabwa kugira ngo ayo mafaranga yihute, kuko kije gutabara abantu bishwe n’inzara, ariko uzi kubona abarimu bicaye aho gusa, ubwo se mu kwa cyenda baramutse bataje! Erega turahangayitse!"

Mushinzimana avuga ko ikigo cye cyahise gifata amafaranga yose cyari gisigaranye muri banki kikayagabanyamo kane, inshuro zihwanye n’amezi ane, ku buryo buri mwarimu waho ngo ahabwa ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi.

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ivuga ko inguzanyo Leta yemeye guha ibigo byahombejwe n’icyorezo Covid-19, ari yo izakurwaho amafaranga yo gutunga abarimu b’ibigo byigenga muri iki gihe amashuri afunzwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi, yasobanuye ko guhemba abarimu b’amashuri yigenga nk’uko bikorwa ku barimu ba Leta bidashoboka ku mpamvu zitandukanye.

Impamvu ya mbere avuga ni uko hari n’ibindi bigo byigenga bitari amashuri byahuye n’igihombo, bikaba ngo bigomba gushaka uburyo bifasha abakozi babyo muri ibi bihe bitoroshye".

Dr Uwamariya akomeza agira ati "kuvuga ngo Leta ibishyurire byo rwose naba ngiye kukubeshya, hari uburyo umukozi wa Leta ajyaho, uburyo hagenwa ingengo y’imari yo kumuhemba. Abo barimu twabahemba mu yihe nzira ku buryo bitateza ikibazo cy’ubugenzuzi bw’imari ya Leta?"

"Twabwiye abantu ko ikigega gihari, buriya amashuri yigenga bayafashe nk’ubundi bucuruzi, ku buryo ubuyobozi bw’ibigo byabo ari bwo bwagombye kwegera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) ishinzwe icyo kigega, noneho bagahabwa amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’abarimu".

"Icyo twe dushobora gukora nka Minisiteri ndetse turimo kuganiraho na MINECOFIN kuko tuticaye, ni ukureba uburyo abarimu bafashwamo ariko binyuze mu bigo byabo, kuko atari ikigega cyo gufasha umuntu ku giti cye".

Minisitiri w’Uburezi akomeza avuga ko barimo no kuganira na Koperative Umwarimu SACCO, kugira ngo hagire n’ubundi bufasha buvamo bwo kunganira ibigo by’ibinyamuryango bigize iyo koperative.

Kigali Today yanabajije MINECOFIN igihe ikigega cy’ingoboka ku bukungu bwazahajwe na Covid-19 kizafungurira imiryango, umwe mu bakozi bayo avuga ko ari vuba bishoboka ariko ko atazi umunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Muraho neza nshuti bene data dusangiye umwuga w’uburezi? Mbere ya byose nkomeje kubihanganisha by’umwihariko mwe abarimu mukorera ibigo byigenga. Ge ndibaza uzabafata mu mugongo nkamubura. Hari leta ntibyumva,ba nyir’ibigo abenshi ntibabyumva,ababyeyi murerera nabi ntibabyumva, mbese usibye Imana yo mu ijuru niyo ahari ya bumva. Ariko reka nibarize bamwe muri bariya bashomeri ndetse n’abandi numvise bazana ubutyoza mu kutumva iki bibazo. Ese muzi amafaranga ahemba abakozi ba leta who aturuka ? Amenshi aturuka mu misoro y’abakozi aha ari ngaho dusangamo imisoro ku mishahara y’abakozikandibarezi bkoreraga ibugi byigenga ni bamwe mubatanga imisoro iri hejuru kuko imisoro w’uwo mwarimu umwe washoboraga guhemba umwarimu umwe WO mu ishuri RYA leta. Nonese ni cute hatakumvwa n’umusanzu uwo mwarimu atanga ahemba abakozi ba leta nibura na we akagira icyo yakunganirwaho? Wowe wabuze ngo uri umushomeri imyaka itanu yose ngo nibaguha akazi uzakora ibitangaza ubwo ntubeshya? Kuki se utakabona kandi buriri mwana hatangwa akazi mu burezi? Bisobanuye ko udashoboye igihe chose ukoze ibizamini uratsindwa. None ubwo tube ari wowe twitegaho ibitangaza?

Daniel yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ikinyarwanda bamwe muri mwe mukoresha kirafutamye bikomeye niba ari mwe muzasimbura abarimu bashobora gufata ikemezo cyo kureka akazi bitewe no kudashimishwa n’uburyo barimo gufatwa muri iy’iminsi, u Rwanda rw’ejo hazaza rwazahura n’ikibazo gikomeye. Umubare w’abatekereza ko ari abarimu ni munini cyane,ariko abarimu babishoboye kubabona ni ikibazo kiremereye igihugu. Aho ireme ry’uburezi ryari rikigaragara niho harimo gutereranwa.Abo bavuga ngo bamaze imyaka mu bushomeri batekereza ko niba Leta itarabafashe muri bake yahaye akazi,amashuri yigenga ariyo yabafata? Abayobozi b’amashuri yigenga bo bazi ikibazo bafite kurusha abirirwa bavuga ibyo batazi. Kandi ikindi ni uko akazi katabuze ahubwo biterwa n’icyo umuntu yita akazi kuri we. Umwanya wo gutekereza abantu barawubonye,abategereje gusimbura abandi mwakoresheje igihe cyanyu nabi.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Ngo abo barimu bamashuri yigenga ngo bazareka akazi nibafungura hhh sha bazakareke tugakore Uzi abashomeri bari hanzaha...

beth yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Ka mbamare amatsiko 1-ntaho byabaye ko Leta ihemba abo itakoresheje 2-ntago ibigo byigenga byazabura abakozi kuko abashomeri babarimu bamaze imyaka itanu kuzamura turenga ibihumbi magana atanu kuburyo niyo watugenera gukora utugaburira byonyine twakigisha 3-nabo bakoraga umunsi amashuri yafunguye bazasubira mu kazi kuko bazaba nta kazi bafite kuko akazi karabuze. Ukuri nuko.

aline yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Leta y’abarimu bo mu mashuri yigenga ni ababyeyi bayarereramo. Abo babyeyi rero nibagaragaze ko abo barimu bari babafitiye akamaro naho ubundi ntaho iyo mishahara leta yayikura usibye ko ababyeyi ku kigo iki n’iki bakwishyira hamwe bakarwanira ishyaka abarimu babo. Ahaaaaaa ni ukubabona mu mamodoka bazanye abana babo ku mashuri gusa. Pole private Mwalimu niwicwa n’inzara bazangaja undi.

Mwalimu Mwenyewe yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Umwalimu ni Ikiraro cg we iteme abantu Bose bambukiraho bava ahantu habit bajya aheza .Iyo amazing aritwaye bihutira gushyiraho irindi gushakisha who amazi yashyize iryambere ntibyigeze bibaho NGO barigarure

< Bibagirwa ko ryabambukije( NGO yahoze ari mwalimu wanjye) nkaho ibyo yakwigishije byahindutse
<Bakemezako ryari ridakomeye

Adrien yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Oya muvandi! Niba Leta y’amashuri yigenga ari ababyeyi bayarereramo, Kandi n’abana biga mu ya Leta bakaba atari ko Bose Ari imfubyi, wagombye kuba wavuze uti "nk’uko no muri Leta ababyeyi bihembera abarimu, na private babigenze batyo" Ni byo abiga muri private bafite ababyeyi nk’uko n’abo Leta babafute!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Niyo mpamvu uburezi buzahoramo ibibazo kabisa, ubwo nimba Muneduc itaba amufata nyabaki rwa ngo ifashe abantu barera abana bigihugu, none kuki nimba batabasha gusobanur uko bafashije uko bafashij abarimu kuki babona uko basobanura ingendo bakora buri munsi bajya kugenzura ago mashuri yigenga hhhhhh arega igihe Leta itaricara ngo yumve ko ryaba ishuri ryayo cyangwa iryigenga ko yose arera Ababa bigihugu Irene bahora baririmba ko bashakaga ntaryo mbijeje kuko ntago ryaturuka abarezi, abanyeshuri even namashuri adafatwa kimwe. Naho ibyikigega byo kerertse bategetse kungufu banyiribigo gufata ayo mafranga kuko ntawafata inguzanyo nzishyura ngo ahembe abakozi ntanyungu abaramo.

Niyo yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ibyo uvuze ntaho bihuriye kuko na coronavirus itaraza uburezi bwarimo ibibazo ahubwo ubu bigiye gukemuka kuko abashomeri tuzahabwa akazi dukore cyane kuruta abarimu bari bamaze igihe bigisha ntamusaruro twe tuzabemeza kuko tuzakora nkabikorera ureke abubu birirwaga mu maganya Aho kwerekana umusaruro

Gane yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Hhhhh ibyo uzigisha se sha uzabikurahe, sibyo wigishijwe nuwo wita ko yivovota hhhhhh anyway buri muntu ushaka akazi wese niko avuga KO azakorana umurava ariko wibuke ko aba atazi icyateye uwo asimbuye gukora nabi

Hhh ndagukomeje mukivandimwe

Trainer yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka