Mu gihe cya #GumaMuRugo impanuka zo mu muhanda zaragabanutse - Polisi

Polisi y’u Rwanda itangazako kubera igabanuka ry’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu, impanuka na zo zagabanutse. Mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro na bwo bwari bwagabanyije impanuka ku kigero gishimishije nkuko byemezwa na Polisi.

Impanuka zaragabanutse kubera ubuke bw'urujya n'uruza rw'ibinyabiziga
Impanuka zaragabanutse kubera ubuke bw’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga

Mbere y’uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro butangira, mu Rwanda habaga impanuka zisaga 5000 buri mwaka, abantu 500 zikabahitana. Icyakora kuva iyo gahunda yatangira muri Gicurasi 2019, impanuka zagabanutseho 27%, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yemeza ko muri ibi bihe bya Guma mu rugo impanuka zagabanutse bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ari bike mu muhanda.

Agira ati “Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19 ingendo zaragabanutse bituma n’impanuka zigabanuka. Urebye abamotari, abatwara amagare n’abanyamaguru kenshi ni bo bagira ibyago byo guhura n’impanuka kurenza ibindi byiciro by’abakoresha umuhanda, mu gihe bitemerewe gutwara abagenzi, birumvikana ko n’impanuka zagombaga kugabanuka ku kigero kigaragara”.

CP Kabera kandi avuga ko impanuka zari zaragabanutse kubera gahunda ya Gerayo amahoro yagiye ikorerwa ahantu hatandukanye, aho abaturage cyane cyane abafite ibinyabiziga na bo basabwe kugira uruhare mu gukumira izi mpanuka.

Yagize “Namwe muvuga ngo ka mfate akamoto ni ko kihuta, ukabwira motari ngo ihute, ni mwe muteza impanuka. Mugomba kubwira abamotari bakagenda neza”.

Polisi y’u Rwanda kandi iraboneraho gushishikariza abakoresha umuhanda gukomeza gukumira impanuka kandi birinda gutwara banyoye ibisindisha, cyane ko no muri iki gihe hari abagifatwa nkuko CP John Bosco Kabera abivuga.

Agira ati “ Barafatwa ariko bake ugereranyije no mu bindi bihe. Iyo tubafashe bagenerwa ibihano bigenerwa abatwaye ibinyabiziga basinze, ariko icyo twasaba abatwara ibinyabiziga ni uko bakwirinda ikosa ryo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko bitera ibyago by’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ndetse zikangiza n’imitungo”.

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko impanuka zo mu muhanda zihitana abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 buri mwaka ku isi, Polisi y’u Rwanda ivuga ko 80% by’impanuka zakwirindwa mu gihe abantu bakurikije amategeko agenga umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka