Hari abasaba ko hakorwa udupfukamunwa tubonerana

Itsinda ry’impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zirahamagarira abakora udupfukamunwa gukora utubonerana kugira ngo bakure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Mu gihe abarenga miliyoni icyenda mu Bwongereza bafite ubu bumuga, Guverinoma irasabwa gutanga amabwiriza y’uko utwo dupfukamunwa twakorwa.

Abafite ubumuga butabemerera kuvugana n’abandi ubu bagerageza gukoresha ibimenyetso bitandukanye kugira ngo babashe kubona ibyo bakeneye.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe u Bwongereza buvuga ko bitarenze Nyakanga 2020 ubuzima busanzwe bugomba gukomeza ariko abaturage bagakomeza kwambara udupfukamunwa dupfuka neza amazuru n’umunwa kugeza ku kananwa.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Steph Hadler, avuga ko abana bato bafite ubwo bumuga ari bo bazagirwaho n’ingaruka zikomeye mu gihe hadakozwe udupfukamunwa tubonerana kuko batazabasha kumenya ibyo abandi bavuga.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Metro.co.uk iravuga ko icyakora, hifashishijwe ikoranabuhanga hashyizweho uburyo bwo gufasha abafite ubwo bumuga kubasha kumva, harimo no kuba hakoreshwa inyandiko zanditse ku mpapuro.

Hari n’abandi bamaze iminsi bagaragaza ko batakibona uko barimbisha amasura yabo, kimwe n’abacuruza ibyifashishwa mu kurimbisha isura bavuga ko batakibona abakiriya. Aba na bo bari mu bashobora kwakira neza ikorwa ry’utu dupfukamunwa tubonerana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka