Abana mwabasigiye abayaya - Inararibonye Tito Rutaremara

Umuyobozi w’Urwego ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara, ashima abarimu bakora akazi kabo ko kwigisha batizigamye, ariko akagaya ababyeyi basigaye baratereye iyo.

Ibi ni nyiraabayazana y’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ibibazo biva ku buzima bwo mu mutwe n’ibindi.

Yabigarutseho mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango.

Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kugaragaza ibyakozwe n’ingamba zo gusigasira umuryango utekanye, urangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda,” Tito Rutaremara yagize ati “Ubu dufite uburezi butuzuye. Abarimu n’abandi baratanga ubumenyi, ababyeyi ntibakiboneka, abana mwabasigiye abayaya (abakozi bo mu rugo), ababyeyi bo mu cyaro baba bagiye guhinga no gushakisha ibindi. Cyera uwo mwana yasigaranaga na nyirakuru, nyiransenge, agasigarana na benewabo, kuko umuryango icyo gihe wari umuryango, ariko uyu munsi ni urugo, urugo rwahimbwe n’abapadiri n’abakoloni ruba umuryango.”

Yungamo ati “Uwo si wo muryango w’Abanyarwanda, cyera mu muryango w’Abanyarwanda, umwana ntabwo yarerwaga na se na nyina gusa. Umwana yari uw’umuryango ntabwo yari uw’umubyeyi umwe, ubu usanga indangagaciro bataziboneye mu muryango, mu ishuri baratanga ubumenyi nta ndangagaciro, niho hari ingorane.”

Aha yagaragaje ko uburezi butangwa uyu munsi bukwiye guhabwa icyerekezo gishobora gutuma uhashakira ubumenyi habonera indangagaciro na kirizira by’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Ubu ngubu umwalimu niwe ufite umwana guhera saa kumi n’ebyiri, akamurekura saa kumi za nimugoroba. Amuhera afite imyaka itatu, akamugeza afite imyaka 24, urumva rero uburezi niho dukwiye kubwerekeza, bagashaka uko byakorerwa aho ngaho, izo ndangagaciro zose n’ibindi bikigishirizwa aho ngaho.”

Hanagaragajwe ingorane z’uko mu miryango abenshi basigaye barimakaje cyane ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo, harimo n’ibyo abana bagakwiye guhabwa cyangwa bakabibwirwa n’abo bakomokaho.

Rutaremara ati “Umwana uzamubaza, niba agiye kubaza igisekuruza cya se akajya kubaza ‘Google’, n’umubaza uti igisigo Ruganzu yasize avuze akajya kubaza ‘Google’, none se uwo ‘Google’, ufite umuco wacu mu ntoki, akagira iterambere ryacu, murumva atari ikibazo.”

Arongera ati “Numva icyakorwa, dukwiye kureba uburezi bwacu, abarimu bakaba abarimu bakaba n’ababyeyi, kuko muri iki gihe nibo bafite abana mu ntoki, nubwo wabwira ababyeyi uti nyabuneka nimutange umwanya ariko uwo mwanya bazatanga ni muto, kuko ntabwo umubyeyi wiriwe ahinga, yaza agashaka ibyo abana bari burye akarangiza ananiwe akabagaburira, nabo bananiwe bajya kuryama, ngo arabona umwanya. Cyera abana bigishwaga na ba nyirasenge na ba nyirakuru babaga bari aho, ubu siko bimeze rero.”

Abitabiriye iyi nama basanga abana banakwiye kwigishwa kwishakira ibisubizo, bikava mu mvugo ahubwo bigashyirwa mu ngiro, bikagera mu mashuri binyujijwe mu masomo bahabwa buri munsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka