Kagame yavuze ko ari uyu mwaka, ari n’uwawubanjrije, yahuye n’Abanyarwanda bakishimana, ku bw’ibyagezweho mu mwaka wose.
Yagize ati "n’uyu mwaka wa 2025, twayugenjeje gutyo. Twawukozemo byinshi, twageze kuri byinshi, uyu mwanya ni uwo kubyishimira. Ariko iyo wishimira ibikorwa nk’ibyo, aho uhera ni ku bantu, kuko abantu ni bo bakora ibintu. ndabashimiye rero nk’abantu, mwakoze ibikorwa byinshi tukaba twarageze kuri byinshi, ndetse dutegereje kugera ku bindi byinshi muri uyu mwaka wa 2026."
Yashimiye abanyarwanda bari imbere ye, ariko ati "n’abandi bari kure babyumve, turi kumwe nabo aho bari hose. Ibi kandi bishoboka na none kubera ko dufite umutekano."
Kagame yasubiyemo ati "ubushize nababwiye ngo abaryama baryame, basinzire, baryamire igihe, ariko ni ukuryamira igihe cyabyo, hakaba n’igihe cyo gukora."
Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage muri rusange kuko uwo mutekano bawugiramo uruhare runini cyane.
Ariko agira ati "ubwo birumvikana abo ndi bukurikizeho. Ni abasore n’inkumi, bagenzi banyu, basaza banyu, bashiki banyu, barara ijoro n’amanywa ndetse abandi bagatanga ubuzima bwabo, kugira ngo ubwanyu bukomeze, batanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze. Nagira ngo mu izina ryabo n’abanyu mbashimire cyaneee. Ndetse hari imiryango abo bana bakomokamo, cyangwa bafitanye isano iyo ari yo yose, batazashobora kwishimana n’abo babo kuko batanze ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze bubeho. Ariko nagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, buri munsi."
Yavuze ko n’ejo, n’umwaka utaha, n’undi utaha bityo, bazakomeza kubana n’iyi miryango.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|