Brussels Airlines igiye gusubukura ingendo harimo n’iziza mu Rwanda

Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yatangaje ko guhera tariki ya 15 Kamena kuzageza muri Kanama 2020, izasubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda.

Brussels Airlines yatangaje urutonde rw’ibyerekezo izasubukuramo ingendo, ariko ikazagenda isubukura izo ngendo mu bihe bitandukanye uhereye tariki ya 15 Kamena 2020.

I Kigali mu Rwanda hari mu ho Brussels Airlines izasubukura ingendo zayo muri Nyakanga 2020.

Hari aho izatangiza ingendo guhera tariki ya 22 Kamena 2020, hakaba n’aho izagera muri Kanama 2020.

Brussels Airlines yari imaze ibyumweru 12 yarahagaritse ingendo zayo mu byerekezo bitandukanye yajyagamo, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Uko ingendo zizagenda zisubukurwa
Uko ingendo zizagenda zisubukurwa
Ibihugu byo muri Afurika izasubukuramo ingendo
Ibihugu byo muri Afurika izasubukuramo ingendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka