Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gushyira hamwe

Mu gihe Abanyafurika bizihije umunsi wa Afurika ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe imbaraga muri ibi bihe bigoye uyu munsi wizihijwemo.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo bikomeye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko avuga ko gushyira hamwe ari byo bizafasha Afurika kubisohokamo.

Ati “Mu gihe twizihiza umunsi Nyafurika, ibi bihe bikomeye byibutsa buri wese ko ubufatanye bwacu, kwigira no kwihesha agaciro bizagerwaho binyuze gusa mu bumwe bufite intego”.

Perezida Kagame yanasangije abandi ubutumwa bw’amajwi n’amashusho bwatambutse mu gitaramo cyiswe ‘Africa Day Benefit Concert At Home’, bunyuzwa kuri Youtube no kuri televiziyo ya MTV Base Africa.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yagize ati “Buri wese uri kureba, yaba ari muri Afurika ndetse no ku Isi, ndashaka kubashimira. Umunsi Nyafurika ushushanya ubumwe bw’ahahise hacu n’umurage w’umugabane wacu, n’abaturage ba Afurika aho bari hose.

Umuti w’iki cyorezo ni ugufatanya. Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi. Mushobora kugaragaza itandukaniro mu gufasha imiryango mpuzamahanga kunoza akazi ku mugabane wacu no ku isi. Murakoze cyane kandi mukomeze mugire ubuzima bwiza”.

Icyo gitaramo cyanitabiriwe n’umuhanzi Idris Elba, mu rwego rwo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kugeza ibyo kurya n’ubuvuzi ku bana n’imiryango yo muri Afurika yagizweho ingaruka na Covid-19, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), ndetse n’iryita ku Bana (UNICEF).

Perezida Kagame kandi yashimiye Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa, ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, ku buyobozi bwabo buganisha ku cyerekezo cya “Afurika Twifuza”.

Mu ijambo rye, Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa, yagarutse ku mpamvu nyamukuri yatumye hashingwa icyari OUA (Organisation de l’Union Africaine), cyaje guhinduka AU (African Union), avuga ko kuva mu ntangiriro yari ifite intego y’uko binyuze gusa mu bumwe, ari bwo Afurika yarinda ukwigenga kwayo.

Yavuze ko abashinze OUA basize ibigwi ku mugabane n’abawutuye, kandi ko bikomeje gutera ishema Abanyafurika n’abazavuka nyuma.

Perezida Ramaphosa yavuze ko mu gihe Umugabane wizihiza umunsi Nyafurika, byahuriranye n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi yose ntikigire na hamwe gisiga.

Ati “Kugeza ubu abantu 96,000 baranduye naho hafi 3,000 bahitanywe na cyo. Iki cyorezo cya Covid-19 kizagira ingaruka zirambye ku bushobozi bwacu bwo kugera ku cyerekezo 2063 cya cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kigamije kugira umugabane w’amahoro, ubumwe kandi utera imbere”.

Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko nubwo Afurika yibohoye ingoyi y’ubukoloni, guhuza politiki yayo, kugira iterambere ry’ubukungu, imibanire n’umuco bihamye bitagenda neza.

Yavuze ko uwatanga amanota ku myaka isaga 1/2 cy’ikinyejana umugabane umaze wigenga, byatera kwibaza byinshi.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi y’ubukungu, umugabane urakize, ufite abantu bakiri bato kandi bashoboye gukora, ariko ibihugu byinshi bya Afurika biracyahura n’ingorane mu gushakira abaturage babyo imibereho myiza. Inzego z’ingenzi nk’uburezi, ubuzima n’umutekano ziracyashingiye ahanini ku nkunga z’amahanga”.

Yagaragaje imbogamizi uhereye ku bibazo by’ingutu biterwa n’iterabwoba n’amakimbirane hagati y’amoko cyangwa amadini, ibibazo bishingiye ku matora na nyuma y’amatora, avuga ko buri gihe bibangamira iterambere uyu mugabane umaze kugeraho.

Moussa Faki Mahamat ariko yavuze ko hari icyizere, kubera ko hari icyemezo gikomeye cyo guhangana n’ibibazo, ndetse n’umutungo uhagije wo guca ukubiri n’ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Perezidawacu Kagame yitakubanyarwandacyane n.afurikamurirusangerwose. ereganubundi abishyizehamwentakibananira!

Niyibizi fidele yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka