Kenya irashaka abageragerezwaho ku bushake urukingo rwa Covid-19

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza barashaka Abanyakenya 400 babishaka bazageragerezwaho urukingo rwa Covid-19.

Kemri-Wellcome Trust, ikigo gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima muri Kenya ku bufatanye na Kaminuza ya Oxford, kivuga ko abashaka kwitabira iki gikorwa, bagomba kuba batuye mu mujyi wa Mombasa, cyangwa mu mujyi wa Kilifi kuko ari ho iryo gerageza rizakorerwa.

Mu rwego rwo kubona abakandida bazageragerezwaho urwo rukingo, ikigo Kemri-Wellcome Trust cyitabaje ikindi kigo gikora ubushakashatsi ku buzima muri Kenya kugira ngo bifatanye gushaka abakwitabira.

Ibijyanye no kugeragereza urukingo rwa Covid-19 muri Afurika, byagiye bivugwaho na benshi, cyane abakomoka kuri uwo mugabane bavuga ko atari bo bafite ikibazo gikomeye kurusha Abanyaburayi, bityo ko atari bo bakwiriye kugeragerezwaho. Aha, abashakashatsi bakaba baravuze ko mbere yo gukora igerageza, babanza kuzuza ibisabwa byose, ndetse n’ibihugu bikabaha uburenganzira.

Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford, bavuga ko kurugeragereza ku banyakenya ari ingenzi cyane, kuko uru rukingo nirumara kwemerwa, ruzakoreshwa ku mugabane wa Afurika.

Si ubwa mbere uru rukingo rwiswe ChAdOx1 nCoV-19 rugiye kugeragerezwa ku bantu, kuko rwageragerejwe ku bagera ku 1000 mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka