U Buhinde: Umusaza wemezaga ko aheruka kurya mu 1940 yitabye Imana afite imyaka 91

Mu buhinde hari umusaza wavugaga ko yamaze imyaka myinshi atarya cyangwa se ngo anywe, akaba yitabye Imana kuwa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, afite imyaka 91.

Uyu mugabo witwa Prahlad Jani yambaraga imyenda itukura n’iherena ku izuru nk’uko ibigirwamana by’aba-Hindu biba byambaye, akagira umusatsi muremure cyane ndetse n’ubwanwa bwinshi, akaba yari afite inkomoko mu ntara ya Gujarat iri mu burengerazuba bw’u Buhinde, aho yari abayeho ubuzima bwo gukora imyitozo ngororamubiri izwi nka "Yoga" akongeraho n’ibikorwa byo gutekereza mu buryo bwimbitse (meditation).

Sheetal Chaudhary wari umuturanyi w’uyu musaza, yabwiye AFP ko yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri, azize izabukuru.

Agira ati "Yajyanywe kwa muganga mu ma saa sita z’ijoro, ariko yagiye kugerayo yamaze gupfa".

Umurambo w’uyu musaza, wavutse mu kwezi kwa Kanama umwaka wa 1929, wahise ujyanwa mu mujyi witwa Ambaji uzwiho kugira insengero nyinshi. Muri uyu mujyi, Prahlad Jani akaba yari yarahubatse inzu akoreramo Yoga, ndetse abatuye uwo mujyi bamwitaga "Mataji" bishatse kuvuga ngo Ikigirwamana.

Umuturanyi we, Sheetal Chaudhary avuga ko umubiri w’uyu musaza uzatwikwa ku wa kane w’iki cyumweru bijyanye n’imico y’aho mu Buhinde.

Inkuru z’uko Prahlad Jani yahawe umugisha n’ikigirwamana ubwo yari akiri umwana muto ku buryo yabashaga kubaho igihe kirekire nta kurya nta no kunywa, zatumye agira abayoboke benshi, n’ubwo abaganga bo bavugaga ko ari ibintu bidashoboka.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP mu mwaka wa 2003 ko isoko y’ubuzima ayikura mu kobo kari mu kananwa ke, igatuma abasha kubaho nta biryo cyangwa se amazi afata. Akaba yaravugaga ko aheruka kurya mu mwaka wa 1940.

Icyo gihe nta buryo bwo kugenzura ko ibyo yavugaga kwari ukuri ariko abaganga bemeza ko nta muntu ushobora kubaho igihe kirekire atanywa cyangwa se ngo arye. Iyo bibayeho, umubiri w’umuntu utangira kwangirika.

Mu mwaka wa 2010, abaganga bo mu gisirikare cy’u Buhinde bamujyanye mu bitaro byo mu mujyi wa Ahmedabad kumukorera ibizamini. Icyo gihe bafashe ibizamini by’ingingo z’umubiri we, ubwonko, imiyoboro y’amaraso, bapima umutima, ibihaha ndetse n’ubushobozi bwo kwibuka ibintu. Icyo gihe ndetse yanakurikiranwaga n’ibyuma bifata amashusho (camera) umunota ku wundi.

Icyo gihe abaganga banzurye ko ataryaga, ntanywe, kandi ko atajyaga kwiherera. Umwe muri bo witwa Sudhir Shah avuga ko batazi uburyo uyu mugabo abasha kubaho.

Gusa ibiva muri ubu bushakashatsi ntabwo bishyirwa ahagaragara kugira ngo abandi bashakashatsi bagire icyo babivugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese mubyukuri ibyobintu murumva bishoboka yesu arumwanawimana niwe nzineza koyamaze iminsi mirongo ine atarya cyangwa ananywe,ubwo uwomuntu yaba ameze ate kok? Wakoreshwa nasekibi nabwo ntabwoyamara iriya myaka ingana kuriya atarya pe!

Muhawenababyeyi florien yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka