Rubavu: Utugari twose ubu dufite murandasi ya 4G mu kwihutisha serivisi

Utugari 32 muri 80 tugize Akarere ka Rubavu ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 twashyikirijwe murandasi ya 4G, dusabwa kuyifashisha mu kunoza no kwihutisha serivisi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bashyikirijwe ibikoresho bya murandasi
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bashyikirijwe ibikoresho bya murandasi

Utugari 32 ni two twari dusigaye tudafite interineti yihuta, bikagira ingaruka yo gutinza serivisi igihe umuturage abagannye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, ashyikiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, yagaragaje ko bizabafasha kunoza no kwihutisha serivisi zahabwaga abaturage.

Yagize ati “Twiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, ni yo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi umuturage ahabwa ibe inoze kandi ayibone ku buryo bwihuse hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho”.

Nzabonimpa avuga ko utugari 32 twahawe interineti twiyongera kuri 48 twayihawe mbere, agasaba ko n’abaturage baroherezwa kuyikoresha.

Ati “Icyo dusaba ni ukubifata neza kugira ngo bizarambe ndetse by’umwihariko bigakoreshwa mu nyungu rusange z’abaturage hagamijwe kubahindurira ubuzima, aho na bo bagomba gutozwa kuyikoresha bisabira serivisi no mu zindi nzego ziri hejuru y’akagari”.

Serivisi nyinshi zisabwa hakoresheje ikoranabuhanga kandi hatari abakozi ba Irembo ngo babafashe. Abaturage bazajya basanga interineti ya 4G ku kagari bashobore kuyisabira ndetse bashobore no gushaka amakuru bashaka bitabasabye gukora ingendo ndende.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahawe interineti bavuga ko igiye kwihutisha akazi no korohereza umuturage.

Murekatete Aline ukorera mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, yagize ati “Iyi interineti twari tuyikeneye cyane mu kwihutisha ibyo dukorera abaturage, kuko hari nubwo umuturage yasangaga nta mafaranga (Megabytes) dufite muri telefone zacu kuko ari zo twifashishaga, bityo serivisi yagombaga kubona ku buryo bwihuse ikadindira. Iyi interineit izadufasha cyane kunoza akazi kacu ka buri munsi”.

Utugari 32 ni two twari dusigaye
Utugari 32 ni two twari dusigaye

Ibi kandi abihuza na mugenzi we w’Akagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe, ugira ati “Interineti twari tuyikeneye cyane kuko hari ubwo twabaga dukeneye gutanga raporo zihuta bikadusaba kubanza kujya ku biro by’umurenge kuko ari ho twashoboraga gusanga interineti.

Kuba tuyibonye biradufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu ndetse izajya inafasha abaturage bacu gusaba serivisi bakeneye no mu zindi nzego”.

Zimwe muri serivisi zihuse aba bayobozi basabwa gutanga bakoresheje interineti, harimo gutanga ibyiciro by’ubudehe, gutanga raporo yihuse no gutanga amakuru akenewe.

Icyakora bavuga ko imbogamizi zihari ari ukutayigendana kandi hari ubwo abaturage babahamagara aho bari hose babasaba serivisi.

Umwe muri bo ati “Iyi interineti ni nziza kuko hari igihe wasabwaga gutanga amakuru yihuse ugasanga nta interineti ufite. Ikitugoye ni uko tudakunze gukorera mu biro cyane kandi aho turi abaturage badusaba serivisi zihuse nko kongera abana ku mugereka mu gihe bakeneye ubwisungane mu kwivuza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko interineti yatanzwe izajya yorohereza umuturage kudasiragira no gutegereza igihe kinini, ndetse ifashe urubyiruko rukeneye interineti kuyibona mu gihe bahawe umubare w’ibanga bakayikoresha.

Ibikoresho bya murandasi byatanzwe ndetse n’ifatabuguzi ry’umwaka bifite agaciro kangana na miliyoni 15,385,600 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka