Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel barenze ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19

Abantu 20 barimo abagore umunani bari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali, bazira kuba baragiye kota umwotsi w’ibyatsi bishyushye (igikorwa cyitwa Sawuna), nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera.

Aba bose bafatiwe muri Sawuna yakoreraga muri Hotel yitwa Lebanon iri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo muri iyi ’week-end’.

Abafashwe bavuga ko batari bazi ko gukora cyangwa gukorerwa sawuna(sauna) bitemewe, bitewe n’uko ngo amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19 ntaho yigeze avuga iryo jambo.

Uwitwa Kanyambo Alexander avuga ko yahamagaye inshuti ye kuri telefone imubwira ko sawuna bazifunguye, amaze kwishyura iyo serivisi ariko atarayikorerwa ahita afatwa.

Ati "Mu byo bavuze ko bitemewe ’sawuna’ ntayo numvise, nibwo bwa mbere nagiye muri sawuna, nari numvise ko sauna ikora kandi nabonaga abantu bose binjira, ntabwo iyi serivisi yatangiye gukora uwo munsi, yari isanzwe ikora, kuba ndi bugaragare mu itangazamakuru birambabaje".

Uwase we avuga ko bamufashe yagiye kuri sawuna kuhafata umuntu, bamubwira ko iri gukora ahita yinjiramo. Ati "Ntabwo nari nzi ko sauna zitemewe gukora. Ni ukujya ahari badusomera ibitemewe".

Mugema Thierry avuga ko yari muri siporo, anyuze imbere ya hotel Lebanon, yumvise ibyatsi byo muri sawuna bihumura kandi banamubwiye ko irimo ikora, ati "nahise manuka njyamo".

Ashyira ikosa kuri hoteli ngo yamushutse igakora iyo serivisi mu gihe bitemewe, kandi ko amakenga yayamazwe n’uko ngo yabonaga sawuna itanditswe mu bibujijwe.

Umuyobozi w’ibikorwa muri Lebanon Hotel, Christophe Tuyishime, avuga ko yari yarumvise ibikorwa bya siporo rusange(gym) ari byo bitemewe, ariko ko sawuna ngo atari yarayumvise mu mabwiriza ya Guverinoma.

Uwitwa Nyiridandi Alexis wafunguye sawuna muri Hotel Lebanon, na we akomeza avuga ko yagize kwibeshya mu itangazo rya Leta, aho ngo yabonaga ubwogoshero(salon) bukora, akagira ngo na sawuna ziremewe.

Akomeza agira ati "Bitewe n’ubushyuhe buba muri sawuna, numvaga bitakwanduza abantu Coronavirus".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko kuba abantu barafatiwe muri sawuna mu gihe cyo kwirinda icyorezo Covid-19, bigaragaza imyumvire ikiri hasi mu bijyanye no kwirinda.

Avuga ko kwigisha no guhana bigomba gushyirwamo imbaraga hifashishijwe inzego zitandukanye hamwe n’abaturage batanga amakuru.

Ati "Kuba abantu 20 barahuriye muri sawuna imwe, ntawe uzi aho undi yiriwe cyangwa yaraye, muzi amabwiriza n’uburyo iki cyorezo gikwirakwizwa, ubu ingo bakwanduza byibura ni 20, iki kibazo turakomeza tugihagurukire".

"Barashaka ijambo ryanditse ngo ’sawuna’,...ntabwo ryanditse ariko ikintu kijyanye n’imikino cyangwa ahantu hahurira abantu benshi, ntabwo byemewe babimenye".

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko bitangaje kubona abantu 20 bahurira muri sawuna yo muri hoteli imwe i Remera bavuye hirya no hino muri Kigali nka Kicukiro, Kimihurura, Kanombe, Gisozi na Kagugu.

Yavuze ko aba bantu bose bazacibwa amafaranga y’ihazabu n’inzego zitandukanye, ariko icyiyongereyeho akaba ari ugufunga hoteli yakorerwagamo iyo sawuna.

Nyiri Hotel, Bizwinayo Raymond, avuga ko bitewe n’uko atari we ushinzwe imicungire ya Hotel, ngo atumva impamvu ashobora guhagarikirwa ibikorwa by’ubucuruzi byari bisanzwe byemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abobantu 20 ntago arinjiji, ahubwo kudasobanukirwaneza. Ntawutihenda nimashini zirihenda, nimurekure abantu ubwo nisomo natwe tubimenyeyeho thx

Elick yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Kugezubuhari ibigobyamashuri bikibitse amafu yaza kawunga bateganya nkiyokurya bazagaburira abanyeshuri bmukwa nzeri ESE bizababikiribizima

David yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

ntampamvu yo gusobanura candi barabivuze kuva kera ko igikorwa cyo guhurira hamwe kitemewe ariko mwe nimutegereza ko bandika ngo ikintu runaka nticyemewe kimwe ntabwo ariko bikora ufite ubwenge ushobora gusobanukirwa bi gikorwa guhuriramo abantu barenze umwe ko kitemewe aho mushaka gusobanukirwa ukundi kuhe.na hotel mayo igomba guhanwa niyo nyiribayazana

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Harimo kudasobanura neza ibyemewe n’ibitemewe hakabamo no kudasobanukirwa. Abo bantu barenganurwe, ayo mapingu si ngombwa pe.

Karoli yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ibyo nukuri Sauna ntibarwa nka sport. Ahombona icyibazo nubwinshi bwabantu, sauna naho bogoshera nihe hateza akaga. Babarire ntibazongera ariko habeho nogusobsnura neza.

Sam yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Nonese niba harimo kudasobanukirwa wowe ko utagiyeyo?? Ikindi kdi tujye tumenyako mugihe ufite ibyo udasobakukiwe mubyo ushaka gukora urabanza ukabaza ntago bituma ukora amakosa ngo ntago usobanukiwe

Itangishatse yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka