Musanze: Miliyoni 300 Frw zatangiye gukoreshwa mu kubungabunga ikibaya cya Mugogo

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 mu kibaya cya Mugogo kiri mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangijwe umushinga wo kukibungabunga, nyuma y’uko cyari cyarangijwe n’ibiza, bituma abagihingaga n’abari bagituyemo bakurwa mu byabo.

Umugaba mukuru w'Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira yifatanyije n'abaturage gutangiza umushinga wo kubungabunga iki kibaya
Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira yifatanyije n’abaturage gutangiza umushinga wo kubungabunga iki kibaya

Abaturage basaga 700 barimo abahoze batuye muri iki kibaya, abari bahafite imirima n’abatuye hafi yacyo, ni bo batangiye ibikorwa byo kugitunganya, mu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Inkeragutabara(Reserve Force) ku bufatanye n’Akarere ka Musanze.

Benshi muri bo bavuga ko icyizere cyo kuba iki kibaya gishobora kongera gukorerwamo ibikorwa cyari cyarayoyotse, kubera ubukana bw’amazi y’imvura igwa agaturuka mu misozi igikikije agahita acyuzuza.

Imyaka n'inzu byari muri iki kibaya byose byarengewe n'amazi
Imyaka n’inzu byari muri iki kibaya byose byarengewe n’amazi

Uwitwa Tuyiringire Tharcisse, umwe mu baturage bahoze bahatuye akaba n’umwe mu bahawe akazi ko kugitunganya yagize ati: “Iki kibaya cyose cyarimo imyaka hanatuwe, imihanda n’amashanyarazi byari birimo byose byarengewe n’amazi ku buryo utakongera kumenya ko ibyo bikorwa byigeze bihaba; nta cyizere twari dufite cy’uko hagira ikindi kintu gikorerwamo. Twishimiye ko Leta idushyiriyeho gahunda yo kukibungabunga tubigizemo uruhare, bitumye twizera mu buryo budasubirwaho ko bidatinze tuzongera kukibyaza umusaruro nk’uko byahoze mbere”.

Ni ikibaya kiri ku buso bwa Hegitari 79 zahingwagaho imyaka ndetse igice kimwe gituwe n’ingo zisaga 200, ariko byose nta na kimwe kihabarizwa. Umushinga wo kongera kukibungabunga uzibanda ku gusibura imigende iyobora amazi yari yaruzuyemo amabuye n’imicanga bihazanwa n’amazi aturuka mu misozi igikikije ndetse hanasiburwe ibibare(ubuvumo) biri muri iki kibaya ayo mazi arigitiramo byazibye.

Ibibare(ubuvumo) amazi yarigitiragamo byarazibye
Ibibare(ubuvumo) amazi yarigitiragamo byarazibye

Abahawe akazi banishimira ko iyi mirimo bazajya bayihemberwa mu gihe bazaba bategereje ko gikamuka, bakongera guhinga imirima yabo. Ndagijimana Jean de Dieu uhafite imirima itandatu yatwawe n’amazi yagize ati: “Imirima yose ikimara kuzura nasigaye ntunzwe no gukora ubuyede, rimwe na rimwe nkabona akazi cyangwa sinkabone. Uko twatangiye gukora twese umuntu uri guhembwa amafaranga make ni 1,500frw ku munsi, twabyakiriye neza cyane kandi ni akarusho kuko ngiye kumara iminsi nkorera ifaranga rihoraho nzakura muri ibi bikorwa twatangiye byo gukamya iki kibaya no kuyobora aya mazi yari yarakirengeye”.

Hari hashize igihe abaturage basaba ubwunganizi bwisumbuyeho bwo kubafasha kubungabunga iki kibaya cya Mugogo, aho bakunze kugaragaza ko imbaraga zabo zidahagije ugereranyije n’ubukana bw’amazi yacyuzuye, dore ko mbere bari baragize agahenge mu gihe hari hakiri umushinga wo kugitunganya washyirwaga mu bikorwa n’Inkeragutabara, ndetse waranashowemo ama miliyari y’amafaranga y’u Rwanda; ariko nyuma yo gusoza ibikorwa byawo, amazi yongera kurengera iki kibaya.

Gen. Ibingira yasabye inzego z'ubuyobozi kutareberera ibikorwa nk'ibi ngo byangirike kandi Leta iba yarabishoyemo amafaranga menshi
Gen. Ibingira yasabye inzego z’ubuyobozi kutareberera ibikorwa nk’ibi ngo byangirike kandi Leta iba yarabishoyemo amafaranga menshi

Umugaba mukuru w’Inkeragutabara General Fred Ibingira, asanga kuba iki kibaya kirengerwa n’amazi ku rugero rwo kuba gihinduka nk’ikiyaga, bituruka ku burangare bw’inzego z’ibanze zitakoranye bya hafi n’abaturage ngo zibunganire mu bujyanama bwo kuhabungabunga mu buryo buhoraho ubwo uwo mushinga wari umaze gusoza ibikorwa, nyamara byarashobokaga.

Yagize ati: “Ibiza byagiye kwibasira iki kibaya n’ubundi bisanga mwaradohotse ku kukibungabunga gifatwa nabi, niba ahantu hose n’imiyoboro byari byarasibamye ntawe uhitayeho ni gute bitari kwishakira inzira? Iyo cyitabwaho uko bikwiye byashoboraga kuza ariko ntibitere ingaruka zigeze kuri iki kigero tureba ubu ngubu. Ibitangiye gukorwa ubu noneho, ubuyobozi buhegereye nibubihozeho ijisho bureke gutera abaturage umugongo ahubwo bubabe hafi hanashyirwa ingufu no mu muganda uhoraho mu gihe uzaba wongeye gusubukurwa; ku buryo aha haba umwihariko wo kuhakorera kenshi, hanyuma bya bindi biremereye Leta ikaba ari byo ibunganira”.

Gen. Fred Ibingira yanibukije abaturage guhera ku mafaranga batangiye gukorera bakizigama kugira ngo bijye bibafasha kwikenura.

Abaturage bishimiye ko mu gihe gito iki kibaya batangiye kubungabunga bazongera kukibyaza umusaruro
Abaturage bishimiye ko mu gihe gito iki kibaya batangiye kubungabunga bazongera kukibyaza umusaruro

Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, yijeje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bufatanye bwa hafi n’abatangiye kubungabunga iki kibaya.

Yagize ati: “Iki kibaya mu myaka ishize cyashowemo imbaraga nyinshi cyane mu kugitunganya ariko twemera intege nke zaturanze bituma ibyakozwe byose bisubira inyuma. Icyo twiyemeje gukora ni ugufatanya n’abaturage mu kuhabungabunga dukoresheje imbaraga zishoboka kandi mu buryo buhoraho; twijeje ko ibi bizatanga umuti urambye w’iki kibazo”.

Yanemereye abaturage ko mu gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2020 C ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bazahabwa imbuto n’ifumbire byo gukoresha mu mirima yabo bazaba bamaze kongera gusubiranya bityo ubuhinzi bukomeze.

Miliyoni zisaga 300 z’Amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kubungabunga iki kibaya cya Mugogo. Ibikorwa byo kukibungabunga bigiye kumara ukwezi bitangijwe mu gihe hari gukorwa n’indi nyigo yo kuzasibura no gutunganya indi miyoboro, ubuvumo n’amasoko birimo n’ibyo mu Karere ka Nyabihu, dore ko amazi yangiza iki kibaya ari ho aturuka; uwo mushinga wo ukazashorwamo miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda; ibi byiciro byombi by’umushinga bikazatwara amafaranga asaga Miliyari imwe y’u Rwanda.

Abantu basaga 700 ni bo bahawe akazi ko kubungabunga ikibaya cya Mugogo
Abantu basaga 700 ni bo bahawe akazi ko kubungabunga ikibaya cya Mugogo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka