StarTimes igiye kuzamura ibiciro by’ifatabuguzi

Hashize igihe abaturarwanda baravuye mu bwigunge, ubu bakaba bakurikira amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes.

Kuri ubu, StarTimes yugarijwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ugereranyije n’uko ifaranga ry’idolari rihagaze. Ubusanzwe StarTimes igura gahunda zigiye zitandukanye ikazinyuza ku muyoboro wayo kugira ngo isubize ubusabe bw’abakunzi bayo ndetse kuva uyu mwaka wa 2020 watangira StarTimes imaze kubazanira shene zirenga 15 zasabwe n’abakunzi bayo.

Ubuyobozi bwa StarTimes bugira buti “Icya mbere ni uguha abakunzi bacu serivisi nziza kandi zinoze ariko kuri ubu ntibikunda ahubwo bibaye ngombwa ko tuzamura ibiciro by’ifatabuguzi kugira ngo dukomeze kubagezaho serivise zibanogeye kandi ziri kubiciro bidakabije ari nako duhangana no kutabura isoko rya gahunda twabagezagaho.”

Bonheyeho bati “Bakunzi bacu mukoresha ururimi rw’Igifaransa namwe twabazaniye bouquet izabafasha gukurikira amashene yanyu mukunda cyane. Bouquet y’Igifaransa izajya igura Rwf 12,000 ku kwezi, Rwf 4,000 ku cyumweru, naho ku munsi ni Rwf 1,200.”

Ibiciro bizazamuka guhera tariki ya 1/06/2020 bikazazamuka muri ubu buryo bukurikira:

Ku basanzwe bakoresha antene y’udushami (DTT):

• NOVA Bouquet yaguraga 1,200/Icyumweru na 3,500Rwf/Ukwezi Izagura 1350/Icyumweru. na 4,000Rwf/Ukwezi.
• BASIC Bouquet yaguraga 1,800/Icyumweru. 5,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2000/Icyumweru. 6000Rwf/Ukwezi.
• CLASSIC Bouquet yaguraga 2,500/Icyumweru. 7,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2700/Icyumweru. 8,000Rwf/Ukwezi.
• SMART Bouquet yaguraga 2,500/Icyumweru. 7,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2850/Icyumweru. 8,500Rwf/Ukwezi.
• SUPER Bouquet yaguraga 1,350/umunsi. Izagura 1500/Umunsi.
• CHINESE Bouquet: 18,000Rwf/Ukwezi
• MAX Bouquet: 20,000Rwf/Ukwezi

StarTimes agira iti “Twabazaniye kandi na bouquet nshya ku bakoresha Igisahani (DTH):

 FRENCH Bouquet: 1,200Rwf/Umunsi | 4,000Rwf/Icyumweru | 12,000Rwf/Ukwezi

Izigamire ugura abonema mbere y’uko ibiciro bizamuka. Ufite ikibazo wahamagara 0788156600.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka