Ingo nshyashya, izimaze igihe, izikize n’izikennye, amakimbirane ntawe arebera izuba
Abadepite bakoze ingendo hirya no hino mu gihugu bareba uko umuryango nyarwanda uhagaze, bagaragaje uko basanze amakimbirane yo mu miryango ari mu byiciro byose by’ubuzima kandi bikajyana n’ingaruka zitandukanye zigera ku bana n’urubyiruko ruyikomokamo.
Depite Gihana Donatha uri muri Komisiyo y’imiyoborere n’uburinganire mu nteko ishinga amategeko, yasobanuye ko ingendo bakoze hirya no hino mu gihugu zari zigamije ahanini kureba uko imibereho y’imiryango ihagaze, na cyane ko ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda muri rusange, kandi ukaba urengerwa na Leta nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Yavuze ko ibyo ari ibyo bibatera imbaraga zo kwita ku muryango mu buryo bwose bushoboka. Icyari kigamijwe kandi muri izo ngendo abadepite bakoze zo gusura imiryango, kwari ukuganira n’abayobozi batandukanye ku bibazo bibangamiye umuryango, birimo amakimbirane n’imyitwarire mibi ku rubyiruko.
Harimo kandi no gusura imiryango imwe ibana mu makimbirane, ariko kandi izo ngendo ngo zari zinagamije kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kugira umuryango utekanye.
Mu miryango irimo amakimbirane igera ku 115 yatoranyijwe n’uturere, ikaba ari yo yasuwe n’abadepite muri iyo gahunda, igizwe n’abagabo n’abagore bamwe babana barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko n’indi igizwe n’ababana batarashakanye byemewe n’amategeko. Ikindi abadepite babonye ni uko abagize iyo miryango ibana mu makimbirana, bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye, harimo abato n’abakuze( icyiciro cy’imyaka yiganjemo amakimbirane hagati y’imyaka 26-60).
Iyo miryango kandi irimo ifite ubushobozi bucyeya mu bijyanye n’imibereho, mu gihe indi ifite ubushobizi buhagije ku buryo bugaragarira amaso, ikindi kandi imiryango ibana mu makimbirane, yavuze ko igaragara mu Mijyi no cyaro.
Yagize ati, “ibyo bivuze ko amakimbirane ntabwo ari mu miryango ikennye cyangwa se ikize gusa, ni hose. Amakimbirane nta mupaka afite”.
Depite Gihana yasobanuye ko hari impamvu nyinshi zitandukanye zitera amakimbirane mu miryango, ariko icyo babonye ngo ni uko aba ari ku ntera zitandukanye, n’ingaruka zitandukanye.
Yagize ati,” Ingaruka zirahari, hari aho wasangaga, abana batwaye inda, bari muri uwo muryango, bisobanura ko ingaruka z’amakimbirane zigera ku bana”.
Depite Gihana yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane harimo ubusinzi, kutita ku nshingano z’urugo, imyumvire iri hasi ku ihame ry’uburinganire, imicungire mibi y’umutongo w’abashakanye nubwo hari amategeko yashyizweho abigenga, bityo hakaba bagikenewe kuyasobanura kugira ngo abaturage barusheho kuyamenya.
Indi mpamvu yagarutseho, ni uko hari abashakana batateguwe neza, bikajyana n’uburere abantu baba barahawe mu miryango bakomokamo.
Ingaruka zimwe zagaragaye ko zituruka kuri ayo makimbirane yo mu miryango, Depite Gihana yavuze ko harimo kurwana no gukomeretsa, gukwirakwiza ubwandu bwa virusi itera Sida n’izindi ndwara, uruhererekane rw’ibibazo ku bana, by’umwihariko ku rubyiruko ingaruka z’ayo makimbirane yo miryango harimo kwishora mu ngeso mbi, ubuzererezi bahunga umutekano mukeya mu miryango, kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi.
Izindi ngaruka z’ayo makimbirane yo mu miryango Depite Gihana yavuze ko harimo gutandukana kw’abashakanye, gutatana kw’abagize imiryango, kwangiza umutungo w’urugo ndetse n’ubukene.
Depite Gihana yavuze ko bashima ingamba zafashwe n’uturere mu rwego rwo gufasha umuryango, harimo umugoroba w’umuryango, inshuti z’umuryango, aho inzego z’ibanze zisanga abaturage kubakemurira ibibazo, aho kugira ngo abaturage babe ari bo baza gushaka abayobozi aho bakorera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|