Kwita ku barokotse Jenoside batishoboye byatumye bakira ibikomere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kagitarama mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gutuzwa aho bifuza hose mu gihugu byabafashije kwiyakira no kumva bafite umutekano maze batangira inzira yo kwiteza imbere.

Ahishakiye avuga ko ibikorwa by'ubuvugizi ku bacitse ku icumu byatumye batangira kwiteza imbere no kwiyunga n'ababahemukiye
Ahishakiye avuga ko ibikorwa by’ubuvugizi ku bacitse ku icumu byatumye batangira kwiteza imbere no kwiyunga n’ababahemukiye

Abatujwe mu Mudugudu wa Kagitarama bavuga ko bavuye mu zindi Ntara bahunga Jenoside bakarokokera i Muhanga baranahatuzwa bitabwaho bahabwa inzu, ubuvuzi n’izindi nkunga zibateza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA, Ahishakiye Naftal, avuga ko hakozwe byinshi bijyanye n’ubuvugizi kugira ngo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi babashe kongera kwiyubaka.

Avuga ko habayeho kuvuza abari bakeneye ubuvuzi bwihuse kubera ibikomere bya Jenoside, kubakirwa amacumbi, uburezi ku rubyiruko no kubaha ubutabera nyuma yo kubura imiryango yabo n’ibyabo.

Nubwo inzira igikomeje, Ahishakiye avuga ko ibyakozwe byatumye abarokotse Jenoside muri rusange batangira urugendo rwo kwiyukabaka, komorana ibikomere, ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Hari byinshi twagezeho, hari abagitunzwe na Leta kuko bageze mu za bukuru mujya mubona ko bubakirwa amazu, abana barize amashuri, abadafite amacumbi barubakiwe, nubwo haba hakiri utubazo duke tutarabonerwa ibisubizo ariko ubuzima bw’abarokotse Jensoide bwakomeje kwitabwaho”.

Hari abatujwe aho barokokeye bidasabye gusubira aho bavukaga

Abatujwe mu Karere ka Muhanga baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bishimira uko bafashijwe mu kuva mu buzima bwo kwiheba ahubwo bagatangira inzira yo kwiyubaka n’ubumwe n’ubwiyunge.

Umukesha Marie Claire ufite ubumuga yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubusanzwe avuka muri Nyamagabe akaba yaraje ahunga Jenoside akarokokera i Muhanga. Yatangiye kuvuzwa n’Ikigega gifasaha abarokotse Jenoside batishoboye FARG mu mwaka wa 2017 abagwa umutwe ashyirwamo insimburangingo.

Umukesha avuga ko ashimira ubufasha yahawe bwo kuvuzwa
Umukesha avuga ko ashimira ubufasha yahawe bwo kuvuzwa

Umukesha ashimira ubufasha yahawe n’ubuyobozi kandi yateye intambwe yo kwiyakira kandi yumva ku mutima we yarababariye abamuhemukiye muri Jenoside baba abo yamenye n’abo atamenye.

Agira ati “Ubu nubwo mporana ububabare nshimira Leta y’ubumwe yatangiye kumvuza, nitabwaho mpabwa inkunga y’ingoboka nanabashije kurera abo nari nshinzwe bose ubu bafite aho bigejeje”.

Yamuragiye Verene uvuka mu Karere ka Nyamagabe yatujwe mu Mudugudu wa Kagitarama mu Karere ka Muhanga, akaba avuga ko nyuma yo gutuzwa yagerageje gukora akiteza imbere kandi abanye neza n’abaturanyi be dore ko nta rwikekwe rw’irondakarere nk’uko byagendaga kera.

Agira ati “Abaturanyi banjye hano tubanye neza dusabana umuriro, twaje duhunga ariko twishimira uburyo batwubakiye amazu hano mu mujyi tutahavuka, bigaragaza ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka bitandukanye na kera”.

Yamuragiye avuga ko guturana n'abo badakomoka hamwe bimugaragariza uburenganzira bwo gutura aho buri wese yifuza ntabizire
Yamuragiye avuga ko guturana n’abo badakomoka hamwe bimugaragariza uburenganzira bwo gutura aho buri wese yifuza ntabizire

Ati “Ubu mbanye neza n’abaturanyi hano, no ku isambu njyayo ngasabana n’abo nsanzeyo ni na bo bahinga amasambu yanjye urumva ko twateye intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge nta rwikekwe”.

Tugireyezu yavuye mu yahoze ari Komini Kibirira mu 1992 ahunze ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, ahungira mu Majyepfo aza kubakirwa mu Mudugudu wa Kagitarama.

Tugireyezu yateye intambwe mu kwiyubaka kandi atera n’intambwe yo kubabarira abamuhemukiye kubera ko yumva yamaze kwiyakira nyuma yo kubona atuye aho abanzi be batamuhiga.

Agira ati “Niteje imbere ndakora mfite abo mfasha ndetse n’abampemukiye baje nabafasha kuko mfite umutekano mbayeho ntawe umpiga, icy’ingenzi ni ukuba ndyama ngasinzira, nta kibazo mfitanye n’abampemukiye kuko n’iyo ngiye ku isambu nsabana na bo nta kibazo mfitanye na bo”.

Inzego z’ibanze zisura kenshi abatujwe ngo zisuzume ibibazo byabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Gakwerere Eraste, avuga ko ibikorwa byo gutuza abarokotse Jenoside byatumye babasha gutangira ubuzima bushya buzira kwiheba kandi bugamije inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibyo binemezwa n’umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Muhanga Rudasingwa Jean Bosco, uvuga ko ibikorwa byo kwita ku bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye uwacitse ku icumu atera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge n’ababahemukiye.

Rudasingwa avuga ko muri rusange ubuzima bw’abazahajwe na Jenoside n’ingaruka zayo butakimeze nabi kandi ko ubuvugizi bwakozwe n’umuryango Ibuka bwabigizemo uruhare rukomeye.

Rudasingwa avuga ko ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu bikorwa nta vangura
Rudasingwa avuga ko ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu bikorwa nta vangura

Agira ati “Ubu uwacitse ku icumu yishimira kubona uwamwiciye barongeye kwiyunga bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu, hari ibikorwa byinshi bikorerwa abarokotse Jenoside kandi bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bose nta kuvuga ko bigomba gukorwa no gukorerwa gusa abacitse ku icumu”.

Umuryango IBUKA utangaza ko ibikorwa birimo inzu zishaje, ku bacitse ku icumu zizakomeza gusanwa no gusimbuzwa aho biri ngombwa, ndetse no kubonera amacumbi abandi batarayabona, ubufasha bwose bukenewe bukaba buzatangwa ngo ibyagezweho bidasubira inyuma.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka