Amerika n’u Bwongereza baba bivuguruza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’u Rwanda yerekanye aho ihagaze ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Bwongereza cyo kudakoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ nubwo ibyo bihugu byagiye byemeza inzira zanyuzwemo kugira ngo hashyirweho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda).

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump

Ku wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, u Rwanda rwasobanuye mu buryo bwimbitse aho umuryango mpuzamahanga uhagaze ku bijyanye no gukoresha imvugo ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’, nyuma y’uko abahagarariye ibyo bihugu byombi batanze amabaruwa mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu kwezi kwa Mata.

Nubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byakomeje kwanga gukoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu nyandiko zitandukanye ndetse no mu butumwa ibyo bihugu bitanga kuri uwo munsi; ahubwo bigakoresha imvugo "Jenoside y’Abanyarwanda", ndetse bikavuga ko hishwe "abatutsi ibihumbi 800 n’Abahutu batari abahezanguni".

Ni mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko hakurikijwe amakuru ahari n’ubushakashatsi bwakozwe, Jenoside yateguwe ari umugambi wo kurimbura Abatutsi, kandi ko imibare yerekana ko abishwe barenga miliyoni imwe.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (ONU), ku wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, yavuze ko izina ry’Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryemejwe n’abagize inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kandi ko umuntu uwo ari we wese waba atemeranya na ryo, nta bushobozi afite bwo guhindura izina ryemewe ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati: "Hari amakuru atari yo yakomeje kuvugwa yerekeranye n’umwanzuro 74/273 w’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ushyiraho ’Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994’, wemejwe n’inteko rusange tariki 20 Mata 2020."

"Dore amakuru ya nyayo. Umwanzuro 74/273 wahawe izina ’Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994’ wemejwe ku bwumvikane, bishatse ko kuvuga ko ibihugu byose bigize UN uko ari 193 byemeje uyu mwanzuro 74/273."

Amb. Rugwabiza avuga ko umwanzuro 74/273 wongerera ingufu icyemezo 72/550 cyo ku itariki 26 Mutarama 2018 kivuga ko "biteye impungenge kuba benshi mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagikomeje kwihisha ubutabera, ndetse bikaba ari ngombwa ko ibihugu byose bigira uruhare mu kurwanya akarengane..."

Akomeza avuga ko umwanzuro 74/273 "Wishimira ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye biri gushyira ingufu mu kugenza no kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukanahamagarira ibihugu byose gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gukora iperereza, guta muri yombi, kuburanisha ndetse no kohereza mu Rwanda abantu bose bacitse ubutabera."

Amb. Rugwabiza akomeza avuga ko umwanzuro 74/273 ushimangira ibyemezo by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bivuga ko "ari ibintu bizwi na bose ko hagati ya tariki 6 Mata na 17 Nyakanga 1994, habaye Jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi."

Agira ati:"Bamwe mu banyamuryango bifatanya n’ibindi bihugu mu kwemeza umwanzuro 74/273 ariko bakanagira ibindi bitekerezo batanga mu gihe umwanzuro 74/273 wari ukirimo kwigwaho. Igisubizo cyacu ku bitekerezo batanga kirumvikana, kandi umuntu uwo ari we wese ashobora kugisoma."

Mu ibaruwa yanditse tariki 29 Mata 2020, Amb. Rugwabiza asubiza USA n’u Bwongereza, akerekana ko ibihugu byombi bivuguruzanya ku mateka bishingiraho byemeza Jenoside yabereye mu Rwanda ndetse n’ibindi byemezo bya UN.

Agira ati: "Biratangaje kuba ibisobanuro bitangwa n’ibihugu byombi byerekana akamaro k’ibimenyetso by’amateka ndetse n’ibikorwa byo kwibuka mu kwirinda ko Jenoside yakongera kuba ukundi, ariko bigasubira inyuma bikagoreka ibi bimenyetso by’amateka, bikanirengagiza imyanzuro y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi n’iy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibihugu byombi byashyizeho umukono."

Umwe muri iyo myanzuro ni uwo ku itariki 11 Ukuboza 1946 uvuga ko Jenoside ari ibikorwa bikoranywe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu, n’idini. Umuryango w’Abibumbye ukaba waremeje ko icyaha kimeze nk’ibivugwa muri uyu mwanzuro cyakozwe mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Ibi byanatumye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gashyiraho urukiko ICTR rwagombaga gukurikirana abantu bagize uruhare muri Jenoside yakozwe hagati ya tariki ya 1 Mutarama na 31 Ukuboza 1994.

Martin Ngonga, wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, kuri ubu akaba ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avuga ko kuba USA n’u Bwongereza byifata mu gukoresha imvugo "Jenoside yakorewe Abatutsi" nta gaciro imbere y’amategeko.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Martin Ngoga yagize ati:"Kwifata ntabwo bigabanya agaciro k’umwanzuro habe na gato. Kwifata bituma igihugu gisa nk’aho kitari kwivuguruza ku myanzuro yindi kigeze gufata ariko yataye agaciro."

Impuguke akaba n’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, we yibaza ikihishe inyuma yo kugarura ibiganiro ku izina rigomba guhabwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibi biganiro byarangiye mu myaka ibiri ishize ubwo Umuryango w’Abibumbye wemezaga ko Jenoside yakorewe "Abatutsi."

Agira ati: "Ndakeka ko inzego za politiki mu bihugu byombi zidasobanukiwe n’amateka; cyangwa se ziyahakana. Hari ababiligi 11 biciwe mu Rwanda n’abakoze Jenoside. Na bo se tubongeremo?

Akomeza agira ati:"Nzi umunya-Canada, umugabo we ndetse n’abana babo na bo bishwe n’abakoze Jenoside. Usibye ibyo, imyanzuro ya ICTR n’iy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, irasobanutse; kandi ibihugu byombi ni bimwe mu by’ingenzi byagize uruhare mu ishyirwaho ry’iyo myanzuro."
Tom Ndahiro akaba yibaza impamvu ibyo bihugu byakwisubiraho.

Nubwo amabaruwa y’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditswe mu kwezi kwa Mata, iby’ayo bitangiye kujya ahagaragara, nyuma y’uko Félicien Kabuga atawe muri yombi i Paris mu Bufaransa.

Félicien Kabuga akaba ari umwe mu bantu bashakishwaga ku bw’uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka