Ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves wari uwa mbere muri Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports yahise itangira gutekereza uburyo yabona undi munyezamu mwiza wamusimbura.

Amakuru agera kuri Kigali Today kugeza ubu ni uko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba yamaze kumvikana na Kwizera Olivier wari usanzwe ari umunyezamu wa Gasogi United.

Uyu munyezamu Kwizera Olivier wamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akajya muri Bugesera ndetse akanakina muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu banyezamu bajya banasimburana na Kimenyi Yves ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame mu ikipe y’igihugu Amavubi.
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye numva nibura leta yashyira imigabane yayo muri rayon kuko nubundi campany ingana kuriya sinzi ukuntu igomba kubaho yigenga abantu birirwa bayigaraguza agati uko biboneye. GUSA BIRABABAJE KANDI TURABABAYE
KWIZERA NIYAGEZA AHA KIMENYI
Ooooooooooo rayon nsigaye nkunva nkababara wakemeye ko Apr ari ikipe
Rayon sports ndagukunda ark urambabaza. Gusa nibatubabarire bacyemure ibibazo biromo indani muri Rayon sports
Rayon sports ndagukunda ark urambabaza. Gusa nibatubabarire bacyemure ibibazo biromo indani muri Rayon sports
Njyeweho mbona kwizera nawe yaba umusimbura mwiza wa kimenyi’kuko ubuhanga bwe turabuzi twese,nubwo rimwe narimwe afata imyanzuro idahwitse!(indisipline)’ikindi navuga kuri rayon mbona ibibazo biyirimo byarangira aruko leta nayo ishyizemo akayo,uti gute?gukurikirana,uwigeze kuyiyobora wese akarangwa ni imikorere idahwitse!ikdi kdi mbona bwana Sadathe,ayoboye rayon byibura 4ans,yaba ayigejeje kuri byinshi byiza kuko we yt ayigiyemo agiye gushaka ibyishimo,agezeyo ahasanga ibibazo byi ingutuu!!,nubwo nawe nenga uburyo yakoresheje kugira ngo bikemuke,igitondo cyiza.