Nyagatare: Abaregwa gukubita umunyamakuru basabye kuburana bari hanze

Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, basabye urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuburana bari hanze mu rubanza bakurikiranyweho gukubita umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Flash.

Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko yakubiswe ubwo yari yagiye gushaka amakuru
Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko yakubiswe ubwo yari yagiye gushaka amakuru

Babisabye ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, ubwo urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangiraga kumva abaregwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kalisa Sam na Mutsinzi Steven bakurikiranyweho icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ariko babwiye urukiko ko batigeze bakubita Ntirenganya Charles.

Basabye urukiko kubarekura bakajya baburana bataha mu ngo zabo kuko bafite umwirondoro uzwi kandi badashobora gutoroka ubutabera.

Ni mu gihe Ntirenganya Charles we yasabye ko baburana bafunze kuko bari hanze basibanganya ibimenyetso cyangwa bakaba batoroka dore ko ngo hari mugenzi wabo bafatanyije kumukubita waburiwe irengero.

Urukiko rwabamenyesheje ko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 03 Kanama 2021.

Ku wa 18 Nyakanga 2021, nibwo Ntirenganya Charles na mugenzi we Mukunzi Fidele bose bakorera Flash bagiye gutara inkuru ku baturage ngo babujijwe kujya kuvoma birangira Ntirenganya ngo akubiswe n’Umukuru w’Umudugudu yashakagaho inkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka