Impamyabumenyi zacu kuva mu Kuboza 1994 kugeza ubu
Abanyeshuri barenga ibihumbi magana abiri barangije amashuri yisumbuye, yaba ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, ubu bari mu bizamini bya Leta.
Urugendo rw’uburezi bw’u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwabaye urugendo rurerure rurimo kwiyemeza, ndetse no gufata imyanzuro ikomeye, rimwe na rimwe itaranashimishaga bose, ariko ari ngombwa.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari imaze guhagarikwa, kimmwe mu byihutirwa igihugu cyakoze ni ukongera kuzamura uburezi no gukoresha ibizimani ku bari bageze mu myaka ya nyuma y’amashuri.
Icyari kigamijwe, kwaru ukugira ngo haboneke abakozi bajya mu mirimo itandukanye kubera ko imirimo yari myinshi abakozi ari bacyeya, bitewe n’uko abenshi bari barishwe, abandi barahunze.
Hari ikibazo cy’abakozi ku buryo bugaragara nk’uko bivugwa na Nyirarukundo Sandrine, umwe mu bakoze ikizamini cya Leta cya mbere nyuma ya Jenoside, akabona impamyabumenyi ye mu mpera za 1994.
Nyirarukundo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, we yiga mu mwaka wa gatandatu (6), yiga ibijyanye n’ubukungu (Section Economique), mu Ishuri rya Lycée Notre-Dame de Cîteaux riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Ni umwe mu banyeshuri bacyeya bigaga kuri icyo kigo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yemeza ko nta cyizere cy’ubuzima yari afite kubera uko ibintu byari bikimeze nabi.
Yibuka ko nyuma gato ya Jenoside, ubuzima burimo butangira kugaruka, abantu bose bari bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, bahamagawe kugira ngo bajye gukora ibizamini bisoza amashuri yabo, hashyirwaho za ‘sites’ zitandukanye harimo iya Byimana n’iya Save, Nyirarukundo ajya i Save.
Yagize ati,” Icyo gihe baraduhamagaye tujya gukorera i Save, tuhahurira turi abantu benshi ariko bitari cyane, harimo abari bahungutse baturutse mu mahanga cyane cyane mu Burundi, abarokotse Jenoside n’abandi. Hari abari bageze mu mwaka wa nyuma, ariko hari na bamwe bari bageze mu mwaka wa gatanu nabo baje gukora ikizamini”.
“ Sinibuka neza amezi twamaze ariko twabanje kwiga igihe gito aho i Save, hanyuma dukora ikizamini cya Leta bidatinze, kuko hari hakenewe abakozi cyane, bitewe n’uko nta bakozi bari bahari, bamwe bari barishwe, abandi barahunze. Icyo gihe nta watsinzwe ngo abure impamyabumenyi, abakozi bose, baratsinze, bajya mu kazi nubwo imishahara itari minini. Njyewe nahise njya gukora muri PETERORWANDA, sosiyete yacuruzaga ibikomoka kuri peterori, nkora nk’umucungamari, mpembwa ibihumbi 50 (50.000Frw) ku kwezi”.
Nyirarukundo avuga ko impamyabumenyi zabo zasohotse muri uwo mwaka wa 1994, zihabwa inyito ya ‘Merci Kagame’, ariko bikaba bitazwi neza aho iryo zina ryaturutse, ariko yibwira ko bwari uburyo bwo gushimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.
Yagize ati,” Icyo gihe ntawatsinzwe ngo abure impamyabumenyi, twari bacyeya. Nk’aho twakoreye twari nk’abantu 100 cyangwa munsi. Bazishimiye Kagame kubera ko ari we wari ubohoye igihugu, uburezi bwongera kubaho, mbese ni amateka.”
Nyuma y’impamyabumenyi ya mbere, Uburezi bwarakomeje, buzana impinduka(reforms) nyinshi kuva kuri Minisitiri umwe ujya ku wundi, kugeza n’ubu.
Ni impinduka iteka ziba zigambiriye kunoza uburezi bw’u Rwanda, no guha isoko ry’umurimo abakozi bashoboye
Icyakora, u Rwanda rwageze aho kwiga amashuri yisumbuye bitagihagije kugira ngo umuntu yizere kubona akazi gashingiye ku mashuri
Mu ntangiriro, amashuri yisumbuye yafatwaga nk’amashuri makuru kuko ari yo yari azwi cyane, dore ko Kaminuza yari imwe gusa
Ayisumbuye yafatwaga nk’akomeye cyane, kkuko ari yo abantu barangizaga bajya mu kazi.
Uyu munsi, abafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye, baba bazi ko bagomba gukomeza ku cyiciro cya Kaminuza, ababishoboye bakageza byibuze ku Cyiciro cya Kabiri, Masters.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|