Tumenye ‘Amadetesi’ ahabwa Leta nk’inguzanyo cyangwa impano

Ni kenshi wumva ngo ‘Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Banki, igihugu cyangwa ikigega mpuzamahanga runaka, yerekeranye n’impano/inguzanyo y’Amadetesi (DTS) cyangwa Unités de Compte (UC mu mpine) abarirwa mu ma miliyoni.

Ayo mafaranga Guverinoma iyahabwa akenshi igira ngo ishyire mu bikorwa umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo binyuranye, nko kugeza amazi meza cyangwa amashanyarazi ku baturage, kubaka imihanda n’ibindi.

By’umwihariko mu mishinga y’amategeko yemejwe n’Inama y’Abaministiri yateranye ku itariki 14 Nyakanga 2021, harimo Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere.

Ayo masezerano yerekeranye n’impano ingana na miliyoni 33 n’ibihumbi 650 za ‘Unités de Compte’(UC) agenewe umushinga wo gusana imiyoboro y’amashanyarazi no kugeza amashanyarazi ku bafatabuguzi bashya, yashyiriweho umukono i Kigali.

Unités de Compte (UC) ni zo zitwa ‘Droits de Tirage Spéciaux (DTS), amazina agatandukana bitewe n’ikigega cy’imari cyasabwe amafaranga. Abanyarwanda basoma izo nyuguti eshatu DTS bakavuga ngo ‘detesi’ cyangwa ‘amadetesi’.

Amadetesi cyangwa UC ntabwo ari amafaranga

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka agira ati “Kera babaraga zahabu ko ari bwo butunzi, nyuma haza ifaranga ariko noneho ubu Ikigega Mpuzamahanga (IMF), gikoresha DTS nk’agaciro k’umwenda cyangwa impano ishobora guhabwa igihugu cyangwa umuntu”.

Mu gihe uwemerewe Amadetesi yifuje kuyahabwa ni bwo bamuvunjira bakamuha amafaranga yifuza mu Madolari, mu Mayero, mu Mapawundi n’andi.

Kugeza ku wa mbere w’iki cyumweru nk’uko bigaragazwa n’urubuga https://fr.coinmill.com/, Idetesi rimwe riravunjwa amadolari ya Amerika 1.42. Ntabwo Idetesi rivunjwa mu mafaranga y’u Rwanda mu buryo butaziguye (direct).

Amadolari y’Abanyamerika, Amayero y’i Burayi, Amapawundi y’Abongereza, Amayeni y’Abayapani ndetse n’Amayuwani y’Abashinwa, ni yo moko atanu y’Amafaranga yonyine kugeza ubu abasha kuvunja Amadetesi (UC).

Kaberuka avuga ko iyo umuntu atanze umwenda mu madetesi aba agamije kubika agaciro k’ifaranga rye, mu rwego rwo kukarinda gutakara n’ubwo hashira imyaka myinshi, kuko agaciro k’ifaranga kataba kizewe igihe cyose.

Igihugu cyangwa undi wese wahawe Amadetsi, nabo babasha kwivunjishiriza mu bwoko bw’amafaranga babona ko ahendutse muri ya yandi atanu ya Amerika, u Burayi, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buyapani.

Urubuga https://fr.coinmill.com rubara ivungisha ry’amafaranga rukomeza rugaragaza ko kugeza ubu Idetesi rimwe rivunjwamo Amapawundi 1 n’ibice 03, amayero 1 n’ibice 20, Amayuwani 9 n’ibice 61, ndetse n’ama Yen y’Abayapani 156 n’ibice 69.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka