Banki ya Kigali yabaye umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu n’igice y’imikino na Banki ya Kigali igiye kuba umufatanyabikorwa wayo mukuru izajya yambara mu gatuza aho afite agaciro kayingayinga miliyari 1 Frwn ku mwaka.
Ni amasezerano abarirwa muri miliyari 1 Frw hakurikijwe ibyiciro by’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports aho Banki ya Kigali iri mu cyiciro cya mbere ’Platnum’, yasinyiwe kuri Stade Amahoro hagati ya Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports Murenzi Abdallah n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Désiré Rumanyika, aho iyi kipe yamaze guhabwa miliyoni 170 Frw y’amezi atandatu ashize nk’uko byasobanuwe na Murenzi Abdallah.
Ati "Muri byose harimo n’amafaranga afatika aho mu mezi atandatu ashize BK yaduhaye miliyoni 170 Frw mu mikoranire yacu, ubwo mukoze imibare mwakumva arimo mu yindi myaka. Gusa amasezerano ntabwo akubiyemo umubare runaka icya mbere ni ubucuruzuzi tuzakorana. Hari ibicuruzwa byinshi BK izageza ku banyamuryango bacu maze uko babikoresha tukinjiza amafaranga. Hari ibyo wabara mu mafaranga yegeranye ariko hari n’andi azava mu mikoranire."
Hakurikijwe ibyasobanuwe ko mu gice cy’umwaka w’imikino 2025-2026 Rayon Sports yabonye miliyoni 170 Frw byaba bivuze ko ku mwaka wose yajya ibona miliyoni 340 Frw yangana na miliyari imwe na miliyoni 870 Frw mu myaka itanu, gusa Perezida Murenzi Abdallah akaba yavuze ko amafaranga ashobora kugenda yiyongera bitewe nuko imikoranire izaba imeze.Iyi kipe kandi izajya ifashwa mu kwishyura imishahara, mu gihe kandi iri gufasha mu bijyanye n’igurwa ry’abakinnyi bashya.
Banki ya Kigali izajya igaragara imbere ku mwambaro w’ikipe, mu gihe mu byo izakora bihura na Rayon Sports izatangiza serivisi zihariye za banki za Gikundiro, zirimo konti n’amakarita bya banki bifite ibirango bihuriweho, biha abafana uburyo bushya bwo gukoresha serivisi za banki aho muri konti harimo,konti isanzwe ya Gikundiro, konti y’ubucuruzi ya Gikundiro, konti yo kuzigama ya Gikundiro ndetse n’Amakarita ya Gikundiro.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Désiré Rumanyika, yagaragaje icyerekezo kiri inyuma y’ubu bufatanye avuga ko burenze gutera inkunga gusa.
"Ubu bufatanye burenze gutera inkunga gusa. Ni ikimenyetso cy’icyizere. Banki ya Kigali yizera ko ejo hazaza ha Rayon Sports ari heza kandi twiyemeje gufasha iyi kipe kugera kure, haba mu rwego rw’imari no mu mikorere."
Banki ya Kigali ije muri Rayon Sports isanga abandi bafatanyabikorwa b’iyi kipe barimo uruganda rwa Skol rwahoze arirwo mufatanyabikorwa mukuru aho kuri ubu basinye umwaka umwe barwambara mu mugongo ku gaciro ka miliyoni 185 Frw zirimo ikibuga cy’imyitozo n’ibindi mu gihe kandi hari na kompanyi ya Jayrutty bafitanye amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 5 Frw muri icyo gihe ndetse ikazajya inabakorera imyambaro n’ibindi bikoresho ikipe inenera.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|