Laurent Gbagbo wahanganye na Alassane Ouattara bongeye guhura nyuma y’imyaka icumi

Guhura kwa Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo ni igikorwa cy’amateka cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi abo bagabo bombi baranzwe no guhangana gukomeye badahura imbona nkubone.

Laurent Gbagbo w’imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Côte d’Ivoire hagati y’umwaka w’ibihumbi bibiri (2000) kugeza muri 2011. Yanze kwemera ko yatsinzwe amatora yari ahanganyemo cyane na Alassane Ouattara, biteza imvururu mu gihugu zaguyemo abasaga ibihumbi bitatu, naho abarenga miliyoni bava mu byabo barahunga.

Laurent Gbagbo utaremeraga ko yatsinzwe yakuwe ku butegetsi ku ngufu ndetse arafatwa ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye.

Laurent Gbagbo aherutse kurekurwa ndetse agaruka mu gihugu cye aho byagaragaye ko agifite abantu benshi bamushyigikiye bitewe n’uburyo bamwakiriye.

Abo bagabo bombi Laurent Gbagbo na Alassane Ouattara bigaragara ko bavuga rikumvikana muri Côte d’Ivoire.

Guhura kwabo byishimiwe na benshi kuko bifatwa nk’intambwe itewe iganisha ku bwiyunge. Abavugizi b’impande zombo nta byinshi batangaje byitezwe muri uko guhura, icyakora bavuze ko nta bidasanzwe muri uko guhura usibye kuganira no gusuhuzanya gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka