Bishimiye ko Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje mu Rwanda Umunyarwanda witwa Rutunga Venant ukekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Abazi Rutunga muri icyo gihe cya Jenoside bavuga ko mu gihe yari mu bayobozi b’aho muri ISAR Rubona, yafatanyaga n’abandi mu gutegura inama, ibikorwa bitegura Jenoside ngo yabaga abikomeyemo ndetse ashinzwe gukurikirana ko ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye babaga bakoze bishyirwa mu bikorwa.

Koherezwa mu Rwanda k’uwo mugabo Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda bakavuga ko bishimishije kuko bishimangira uruhare Leta igirana n’amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside cyane cyane ba ruharwa, kuko ngo n’ubwo abishwe batazagaruka ariko nibura iyo bahawe ubutabera binyuze mu kuburanisha no guhana abagize uruhare muri Jenoside nka ba Rutunga n’abandi bagiye bazanwa ndetse n’abandi bazazanwa mu gihe kizaza ngo biraruhura ku bacitse ku icumu rya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba hari ibihugu byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda bigaragaza ko ibyo bihugu byatangiye guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigaragaza icyizere ibyo bihugu biha ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “Iyo igihugu cyohereje umuntu wakoze Jenoside mu Rwanda wari waragihungiyemo, akaza, biba bigaragaje icyizere icyo gihugu gifitiye ubutabera bw’u Rwanda mu bijyanye no guca imanza zo ku rwego mpuzamahanga zikurikirana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi rero, uko izo manza zigenda zibera mu Rwanda bigaragaza icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe, bigaragaza imikorere myiza yabwo, bigaragaza ko n’abakurikiranywe na bo bagira uburenganzira bwo kwiregura kandi bagatanga ibimenyetso, urubanza rukaba rukurikiza ibisabwa byose n’amategeko mpuzamahanga".

Ibihugu byohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside babihungiyemo, biba bishyize mu bikorwa icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo mu 2014 gifite nomero 2150 kibutsa ibihugu byose ko bifite inshingano zo gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka